26°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

MHC yishimira ko amahugurwa iha abanyamakuru agaragaza impinduka

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 08-10-2019 saa 16:06:23
Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) Mbungiramihigo Peacemaker, avuga ko amahugurwa atangwa n’uru rwego agamije kuzamura ubunyamwuga bw’abakora itangazamakuru, hari impinduka yagiye agira mu mikorere y’abanyamakuru aho kuri ubu bamaze kugira ubumenyi mu gukora itangazamakuru nk’ubucuruzi bubabyarira inyungu.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yatangaje ko ikindi ayo mahugurwa yazanye ari impinduka zishimishije mu miterere y’inkuru zandikwa, aho impande zivugwa zihabwa ijambo kandi abazandika bakubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu kurushaho kumenya niba nyuma y’amahugurwa atangwa hakwemezwa niba amakuru atangazwa afasha umuryango nyarwanda kugira impinduka haba mu myumvire, mu bumenyi no mu kwiyubaka, Mbungiramihigo ahamiriza Imvaho Nshya adashidikanya ko abanyamakuru muri iki gihe batanga amakuru agira uruhare mu gutuma umuryango nyarwanda uhindura imyumvire kandi ukarushaho kwiyubaka.

Agira ati: “Abanyamakuru bagira uruhare rukomeye mu bukangurambaga butuma abantu bitabira kwihangira imirimo, kurwanya imirire mibi ikindi bakanakorera ubuvugizi abaturage ndetse bagakebura abayobozi bashaka guteshuka ku nshingano zabo.”

Akomeza agira ati: “Ni kenshi twumva imihanda yakozwe, amavuriro yubatswe n’ibindi kubera ko abanyamakuru batangaje inkuru zigaragaza neza koko ko ibyo bikorwa remezo bikenewe mu gace runaka. Ntitwakwirengagiza ariko ko hari n’abo usanga bifashisha itangazamakuru rikorera kuri interineti mu gushaka kuyobya rubanda kubera inyungu zabo bwite.”

Agaruka ku kuba hakigaragara icyuho gito mu nzego z’imibereho itangazamakuru rikwiye kuba ryahugurwamo kugira ngo rikomeze gufasha Leta muri gahunda yayo yo kuzamura Umunyarwanda, yavuze ko abanyamakuru bakeneye guhugurwa mu byiciro usanga bifitanye isano ya hafi n’imibereho y’Abanyarwanda nk’ubuzima, ubukungu, imibereho myiza, imitangire ya serivisi.

Atangaza ko ibyo byiciro bivuzwe hejuru biri muri gahunda z’amahugurwa Inama Nkuru y’Itangazamakuru iteganya guhuguramo muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2019/2020 ndetse n’ibindi bizakurikiraho.

Imibare itangazwa na MHC igaragaza ko nibura hejuru ya 70% by’abitabiriye amahugurwa bashima by’agahebuzo uburyo abafasha gukora umwuga wabo (Excellent), abagera kuri 60% bishimira cyane uburyo amahugurwa abafasha (Very Good) mu gihe abandi 50% muri rusange bose basanga amahugurwa hari uburyo abafasha mu gutanga umusaruro mwiza mu kazi bakora (good).

MHC kandi igaragaza ko mu myaka igera kuri ine (2014-2018) nibura hakozwe amahugurwa inshuro 31 abasha kwitabirwa n’abari mu mwuga w’itangazamakuru 957.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.