26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda
Kuri ubu abahinzi bahugiye mu isarura ( Foto Rose M )

Mageragere: Abahinzi barishimira kuganirizwa ibijyanye no kuvugurura ubuhinzi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 09-01-2018 saa 07:53:46

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, barishimira  politiki iriho y’ubuhinzi, gahunda ziyigize harimo gahunda z’iyamamazabuhinzi aho baganirizwa ibijyanye no kuvugurura ubuhinzi none bakaba baratangiye kuva mu buhinzi bwa gakondo bajya mu buhinzi bugezweho bubyara umusaruro.

Kuri ubu abahinzi bahugiye mu isarura ( Foto Rose M )

Bavuga ko babifashijwemo n’abajyanama b’ubuhinzi baboneka  kuri buri mudugudu byatumye  umusaruro wabo ugenda urushaho kwiyongera.

Hari n’abishimira uburyo nta muhinzi wakwifuza inama mu birebana n’ubuhinzi bw’umwuga ngo azibure kuko abajyanama b’ubuhinzi bababereye igisubizo ku makuru babaga bashaka kumenya mu buhinzi.

Ngamije, umuhinzi muri Mageragere yagize ati “Twishimira  gahunda iriho yo gukoresha inyongeramusaruro biciye muri gahunda ya Nkunganire aho abahinzi dufashwa kubona ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanure ku giciro gito kuko Leta iba yashyizemo amafaranga.  Ibyo byatumye umusaruro urushaho kwiyongera  cyane.”

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Hategekimana Silas, ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Mageragere, yavuze ko abajyanama b’ubuhinzi bahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi bugezweho kandi  ko bakomeza  kubahugura umunsi ku munsi nabo bakegera abaturage kurushaho kuko bo babana na bo umunsi ku munsi,  bakababwira tekiniki zo guhinga, gukoresha inyongeramusaruro, kurwanya indwara mu bihingwa n’ibindi.

Yagize ati “Muri gahunda z’iyamamazabuhinzi wasangaga agoronome ari we ubirimo gusa. Urugero nk’Umurenge ufite ubuso bufite km2 9  cyangwa  kuzamura, kugera ku baturage bose byari bigoranye ariko twabonye abafasha benshi, bituma  umusaruro wiyongera cyane.’

Aha, atanga urugero rugira ruti “Tugiye ku bigori, mbere ifumbire itaratangira gukoreshwa wasangaga kuri hegitari abenshi batarenza hagati ya toni imwe n’igice n’ebyeri, ariko ubu umusaruro bigaragara ko nibura kuri hegitari tumaze kugera kuri toni 4,6 kubera gukoresha imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro.”

Imyiteguro y’Igihembwe k’ihinga B irarimbanyije

Ikigo k’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere /Meteo Rwanda kiravuga ko igihembwe k’ihinga A kiri ku musozo, bivuze ko imvura y’Umuhindo igenda iba nke, gisaba Abanyarwanda bireba gufata ingamba zikwiriye.

Kuri uyu mwanzuro,  Hategekimana avuga ko kuri ubu hasojwe igihembwe k’ihinga A, bari kwitegura kwinjira mu gihembwe k’ihinga cya B aho batangiye kugitegura, aho  kuri ubu, abahinzi bafashwa kuzuza gahunda za Nkunganire kugira ngo bamenye  ingano y’imbuto n’ifumbire bakeneye kugira ngo abacuruzi b’inyongeramusaruro babafasha kubibagezaho babibagezeho.

Yagize ati “Ubu twatangiye gukangurira abaturage tubamenyesha ko igihembwe k’ihinga kiri hafi gutangira ndetse tunaganira na bo ibihingwa bifuza guhinga bibereye ubutaka bwabo.”

Yungamo ati “Ubu ni bwo turi muri gahunda yo gusarura, iki gihembwe ubu ni bwo kirimo kurangira,  bimwe mu bihingwa  biracyari mu mirima,  ibindi birimo kuvamo, ariko  turebye nko ku mboga, umusaruro nta kibazo wariyongereye, urugero nk’amashu aho twagiye duhinga, ishu imwe isigaye ipima ibilo biri hejuru ya 5, ku buryo kuri hegitari usangaho toni ziri hejuru ya 8.”

Aboneraho gukangurira abahinzi kugira amakuru ahagije mu buhinzi, kugira ngo bagire umuco wo guhinga kare, bakoresha inyongeramusaruro, imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *