17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

‘Made in Rwanda’ igeze aheza mu guhanga udushya – Akamanzi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 23-12-2018 saa 11:10:56
Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB (Foto James R.)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, ashima urwego ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bigezeho mu guhanga udushya kuko bigaragaza uruhare Abanyarwanda bayigiramo mu kuyigira iyabo.

Ibyo yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Akarere ka Kicukiro asura bimwe mu bikorwa bihakorerwa ahanini by’Abanyarwanda.

Akamanzi agira ati “Made in Rwanda imaze kugera ku rwego rwiza kuko Abanyarwanda barimo kugaragaza guhanga udushya, babigize ibyabo kuko harimo n’abafite ubumenyi n’ubuhanga bwo gukora imbabura zidakoresha amakara menshi, no gushyira mu mazu amatara adasanzwe.”

Akamanzi ashima urwego Abanyarwanda bagezeho nk’urwo yabonanye abanyeshuri ba IPRC Kicukiro bagaragaje ubumenyi bujyanye no gushyira amatara mu nzu zaba izo guturwamo cyangwa ibiro abakozi bakoreramo.

Mu byo yamurikiwe ni uburyo ayo matara yoroshya uburyo bwo gucanwa mu gihe umuntu afunguye urugi akicana ndetse yarufunga arangije akazi akizimya nka kimwe mu bikemura ikibazo cyo kuba yabyibagirwa.

Avuga ko hari ibikorwa byari bimenyerewe nko gukora imyenda n’inkweto ariko ibindi bijyanye no guhanga udushya ari byiza cyane kuko no mu bihugu bifatwa nk’ibyateye imbere byatewe no gukora ibintu bikurura abantu ku masoko.

Akamanzi avuga ko n’u Rwanda ruri mu nzira nziza yo guteza imbere ubukungu bwarwo bigomba gushingira mu gukora ibintu bya Made in Rwanda no kugerageza ibindi bishya kandi bikongera ibintu bishobora kugurishwa ku masoko.

Ku bakora ibicanwa ndetse n’imbabura zigabanya ibyangiza urusobe rw’ibidukikije, Akamanzi asanga umubare w’abo bantu igihugu gifite ukiri muke ariko hariho gahunda ijyanye no kubungabunga ibidukikije kandi ababikora bakaba bakwiyongera kandi kubungabunga n’ibyo bidukikije bigerweho.

Ikindi ni uko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo gazi yiyongere buri Munyarwanda wese abashe kuyikoresha bimuhendukiye.

Tumutuyimana Deogratias akora imbabura iteka vuba kandi ikoresheje ikara rimwe ibiryo bigashya. Avuga ko amaze amezi 5 atangiye gukora izo mbabura zirondereza amakara kandi abantu bamugaragarije ko bazikeneye kuko zinagurwa cyane.

Tumutuyimana avuga ko iyo mbabura yayitekereje kubera ko inagira uruhare mu kurengera ibidukikije kubera ko abatemaga ibiti ngo batwike amakara bazagenda bagabanuka.

Avuga ko mu mbabura akora zifitemo moteri igatanga umwuka ukoresha rya kara rimwe bigatuma rimara umwanya ungana utyo.

Tumutuyimana kandi asobanura ko muri izo mbabura zirimo ubwoko 2 butandukanye kuko hari ifite igice gikozwe mu buryo bw’ibumba igurwa 7000 hanyuma ikozwe mu cyuma gusa ikagurwa 13 000.

Agira ati “Imwe igura nk’igice cy’umufuka w’amakara, indi ikagura nk’umufuka wayo. Bisobanuye ko niba umufuka wawumaranaga nk’icyumweru iyo ufite iyo mbabura uwumarana amezi 3, umuturage wese akaba yabasha kuyigura.

Tumutuyimana avuga ko ubwo bumenyi yabuvanye mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Mpanda mu karere ka Ruhango kandi agasanga bimutunze ari nako ashishikariza urundi rubyiruko kwiga ayo masomo kuko ari gahunda nziza igihugu cyabashyiriyeho.

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB (Foto James R.)

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *