27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhitamo ubupfura

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 12-08-2020 saa 17:04:45
Mu Mpera z'umwaka ushize, urubyiruko rusaga 450 rwahuriye mu mwiherero mu ishuri ry'Ubumenyi rya Byimana riherereye mu Karere ka Ruhango

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ngewe mu kubaka u Rwanda n’Isi.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Isi nk’uko yagenwe n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) iragira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu gukorera Isi”.

Madamu Jeannette Kagame ari mu bayobozi batandukanye bageneye impanuro urubyiruko aho yagarutse ku kamaro k’ubupfura no gutegura ahazaza heza ukiri urubyiruko.

Yagize ati: “Rubyiruko, mwoye kugira ibyo mutakaza. Muhitemo ubupfura muburutishe kwishyira hejuru, kuko ibyo mwubakisha Isi yanyu ya none ni byo bizaba ibyanyu ejo hazaza.”

Madamu Jeanette Kagame yasabye urubyiruko guhitamo ubupfura rukagendera kure kwishyira hejuru

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi na we kuri uyu munsi yasabye urubyiruko kwigirira ikizere, agira ati: “Urubyiruko mukwiye kwigirira ikizere, mugakurikira ibyo mukunda, mukagira intego, mugatera intambwe ntimucike intege mukarenga imbogamizi, mugakotana, mukagira inshuti nziza.”

U Rwanda rwizihije uyu munsi mpuzamahanga, hirya no hino mu turere urubyiruko rutanga umusanzu warwo mu gusiza ahateganyijwe kubabwa ibyumba by’amashuri.

Ku rwego rw’Igihugu, urubyiruko ruzakomeza gukora ibikorwa bya gahunda za Leta nko kubaka ibyumba by’amashuri mu turere twose.

Ibi biha urubyiruko amahirwe yo guteza imbere cyangwa gukorera umuryango mugari, igihugu n’Isi. Uyu munsi utuma urubyiruko rutekereza kuri poritiki na gahunda za ngombwa zo kwihaza, harwanywa ubukene no kwinjiza urubyiruko mu ngamba zitandukanye.

Ikindi ni uko kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko bituma ruteza imbere ibigo, n’ibikorwa ku rwego rw’Igihugu no kwunguka ubumenyi kubera inzego baba barimo.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kibumbwe urubyiruko rwahuriye mu muganda wo gusiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri ku Rwunge rw’amashuri rwa Kibumbwe.

Ikindi gikorwa urubyiruko rw’abakorerabushake rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza (mituweri) imiryango 16 igizwe n’abantu 101.

Mu Karere ka Huye na ho bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko. Ku rwego rw’Akarere ibikorwa byakorewe mu murenge wa Ruhashya, hakorwa umuganda wo kubaka amashuri.

Umuyobozi w’Akarere Ange Sebutege yifatanyije n’urubyiruko muri uwo muganda, nyuma yawo hatangwa ubutumwa kuri gahunda zinyuranye.

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wemejwe n’Inteko Rusange ya Loni mu 1999, wizihizwa buri tariki ya 12 buri mwaka.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.