20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Loni yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-04-2021 saa 09:30:32

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), n’Umuryango w’Abibumbye bifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abacamanza ndetse n’abakozi IRMCT bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka abagabo, abagore n’abana barenga miliyoni bishwe mu minsi ijana gusa.

Ubutumwa bwatanzwe n’bayobozi bakuru ba IRMCT buragira buti:

Twifatanyije na bo mu kuzirikana ububi bw’ivangura, urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi twongeye kwiyemeza guharanira amahoro, ubwiyunge no gukumira Jenoside.

Abarokotse Jenoside n’imiryango y’abayikorewe bagomba kandi kuba ku isonga y’abo tuzirikana. Kuri bo, Jenoside si ibyahise ahubwo barushaho kuyitekerezaho muri iki gihe kubera ihungabana bagifite, ababo bakundaga batazagaruka ariko batazibagirana.

Nk’uko tubizi, mu kwibuka by’ukuri abakorewe Jenoside n’abayirokotse, ibitekerezo dufite kuri uyu munsi bigomba kugaragarira mu byo dukora buri munsi.

Muri IRMCT, dukomeje guharanira ubutabera no kuryoza ibyaha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda. Muri Gicurasi 2020, twateye intambwe ikomeye mu kazi kacu ubwo Félicien Kabuga yafatwaga, amaze imyaka irenga 22 yihisha ubutabera. Kuba agomba gucirwa urubanza n’abacamanza bigenga kandi batabogama ni imwe mu nshingano z’ingenzi dufite. Byongeye kandi, tunakomeje gutera inkunga inzego z’ubucamanza mu Rwanda no mu bindi bihugu ku Isi, bikomeje kwiyemeza kugeza imbere y’ubutabera abaregwa kuba barakoze Jenoside.

Twese kandi duhuriye ku nshingano yo kwimakaza ukuri kuri Jenoside no kurwanya abayihakana. Muri buri shuri, urubyiruko rugomba kwigishwa ibyerekeranye n’ingaruka z’ivangura n’urwango kandi rukigishwa kuba maso rwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Ahantu hose duhurira turi benshi, turasabwa kwamagana abahakana Jenoside n’abagerageza bose gusibanganya amateka y’abantu bakorewe ibyaha n’agahinda kabo. Ubu tugomba gushyira hamwe kurusha na mbere, duharanira ukuri kandi dukora ku buryo guhakana Jenoside bidashinga imizi mu mitima no mu mitwe y’abantu.

Kuri uyu munsi turibuka agahinda katagira urugero k’abasivire benshi b’inzirakarengane, tunibuka ko Isi nta cyo yakoze ngo igakumire. Na none kandi, twese hamwe twiyemeje kongera guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo, binyuze mu bwiyunge, ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, twubake ejo heza ku Isi. Mu izina rya IRMCT, twifatanyije tubikuye ku mutima n’Abanyarwanda, kandi twongeye kubizeza ko tuzakomeza kwibuka abakorewe Jenoside tubaha ubutabera.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abimbumbye António Manuel de Oliveira Guterres, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutso izahor mu mitima y’abatuye Isi nk’igikorwa kigayitse kandi giteye agahinda cyabaye mu mateka ya muntu.

Yagize ati: “Mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kuba, turasabwa kwirinda no kurwanya ibikorwa by’urwango n’ivangura kuri ubu byabaye ikibazo mpuzamahanga. Dukwiye kongera imbaraga zacu tugahuza imbaraga mu kuvugurura no kongera imbaraga mu kubirwanya.”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.