21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Libya: Maréchal Haftar yavuye Moscou adasinye amasezerano

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 14-01-2020 saa 17:32:43
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Turikiya Mevlut Cavusoglu (ibumoso) ari hamwe na mugenzi we w'u Burusiya Sergeï Lavrov baganira ku kibazo cya Libiya i Moscou ku wa 13 Mutrama 2020 (Foto Reuters)

Guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru, Abanyalibiya bahagarariye impande ebyiri zirwana muri Libiya bari i Moscou mu Burusiya mu biganiro bigamije amahoro.

Abo ni Fayez al-Sarraj, Umuyobozi wa Guverinoma yemewe na Loni na Maréchal Haftar, uyoboye umutwe w’abarwanyi bo mu Burasirazuba bwa Libiya.

Nubwo hari ibihugu by’ibituranyi byahuje abo barwana mu biganiro bigamije kurangiza intambara muri Libiya, kuri uyu wa Kabiri Maréchal Haftar yavuye  i Moscou adasinye amasezerano yari akenewe.

Daniel Vallot, umunyamakuru akaba n’intumwa idasanzwe ya Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) i Moscou, yatangaje ko ibiganiro byo guhagarika imirwano by’agateganyo byabaye hagati ya Fayez e- Sarraj na Maréchar Khalifa Haftar ngo hari icyo byatanze kabone n’ubwo bavuganye bicaranye.

Mu kiganiro na RFI, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergueï Lavrov ati «Ibiganiro impande zombi zifitanye ibibazo zagiranye i Moscou byatanze umusaruro mwiza, kuko bose bemeye kuba bahagaritse imirwano kandi mu gihe kinini. Amasezerano yasinywe na Fayez el-Haftar uyobora Guverinoma y’i Tripoli. Naho mugenzi we Sarraj we yabaye yifashe, asaba ko ahabwa igihe cyo kujya kubitekerezaho neza”.

Nubwo Maréchar Khalifa Haftar yari yabanje kwizeza abahuza ko azashyira umukono ku masezerano y’amahoro, yasabye ko bamuhaho igihe cyo gutekereza ku bikubiye mu masezerano bagiye kwemera. RFI iti «Inyandiko Hafatr yagombaga gushyiraho umukono, ikubiyemo ibigomba gukurikizwa mu guhagarika by’agateganyo intambara n’uko byagombaga gutangira gukurikizwa ku wa 12 Mutarama 2020».

RFI ishimangira ko nubwo Maréchal Haftar yagararaje ubwo butagondwa, abahuza Sergeï Lavrov w’u Burusiya na Mevlut Cavusoglu wa Turikiya ngo ntibacitse intege kuko bizeye ko intego ibihugu byabo byagize yo gufasha Abanyalibiya kuva mu macakubiri yababase kuva Mouamar Gadhafi yicwa mu 2011 ngo igomba kugerwaho.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’itangazamakuru bavuye mu gikorwa cyo guhuza abafitanye amakimbirane muri Libiya, Sergeï yagize ati «Tubanje kumenyesha ko ibiganiro bigamije amahoro muri Libiya byateguwe ku bufatanye bwa Turikiya n’u Burusiya. Inyandiko ikubiyemo ibizubahirizwa mu guhagarika intambara by’agateganyo yatangajwe ku Cyumweru tariki 12 Mutarama mu gihe cya saa sita z’ijoro, bisabwe na ba Perezida Poutine na Erdogan.

Nyuma y’ibiganiro dushyizeho umutima tuvuyemo n’impande zombi zifitanye ibibazo muri Libiya, turabatangariza ko intambwe yatewe ishimishije kubera ko Fayez el-Sarraj, Umuyobozi wa Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu amaze gushyira umukono ku masezerano yateguwe. Mugenzi we Maréchal Haftar yashimye ibikubiye mu masezerano ariko asaba ko twamuha igihe cyo kuyatekerezaho neza, hanyuma akabona kuzayasinya».

Mevlut Cavusoglu wa Turikiya na we, yunze mu rya mugenzi we Lavrov yemeza ko ibiganiro barimo byatanze umusaruro mwiza, anatekereza ku biri imbere cyane ati «Nyuma y’ibi biganiro, hazanarebwa ku bibazo bya poritiki kugeza bibonewe umuti. U Burusiya na Turikiya ni byo bihugu bizaba birangaje imbere ibyo biganiro nanone».

Jelal Harchaoui, impuguke ku bibazo bya Libiya, akaba n’umushakashatsi mu kigo  Clingendael Institute cyo mu Buholandi, asanga kuba gusa ibiganiro hagati y’Abanyalibiya byatangiye ngo ari intambwe nziza. Gusa akavuga ko bizaba byiza cyane Maréchal Hafatar asinye ayo masezerano nk’uko yabisezeranyije abahuza. Ikindi uyu mushakashatsi afitiye ikizere, ni uko ngo abahuza muri ibi biganiro ari Ankara (Turikiya) na Moscou (u Burusiya), kuruta ko byari kuba biyobowe n’u Burayi.

Nyamara RFI yo itangaza ko bikekwa ko imwe mu ngingo zatumye Maréchal Haftar ataha adasinye amasezerano y’agahenge k’amahoro ngo ari uko Turikiya yohereje ingabo kujya gutabara Guverinoma ya Tripoli barwana.

Indi mpamvu ngo ni uko muri iyo nyandiko asabwa kuvana abasirikare be (Haftar) mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Libiya, aho zari zigeze zirwanya iza Guverinoma y’Ubumwe yemewe na Loni.

Ikindi cyagaragaje ko ibyo biganiro byatangiye nabo nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, ni uko intumwa z’impande zombi zanze kuganira zicaranye. Abahuza ngo bamaze amasaha 8 bazenguruka bajya kuganiriza abo kwa Fayez bakongera bakajya ku ruhande rw’abo kwa Maréchal Haftar.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.