19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Leta yagabanyije ibiciro by’imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 29-07-2020 saa 17:30:38
Gukoresha inyongeramusaruro bitanga umusaruro utubutse

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu bihembwe by’ihinga 2021A, B na C agaragaza ko ibiciro by’imbuto z’indobanure n’ifumbire zunganirwa na Leta byagabanyutse.

Umuyobozi wa gahunda ya Nkunganire mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Gatari Egide avuga ko ibiciro byagabanyutse hagati y’amafaranga 30 na 50.

Ati: “Ibihembwe by’ihinga turimo 2021A na B ibiciro by’amafumbire byaragabanutse, urebye nko ku kiro hagiye hagabanukaho amafaranga ari hagati ya 30 na 50. Ni ikintu kiza abahinzi bakwishimira. Iyo ubaze nk’umuntu uzagura ibiro 200 ni amafaranga menshi aba yungutse”.

Yatanze urugero ku ifumbire zisanzwe zimenyerewe nk’iya DAP izishyurwa ku mafaranga y’u Rwanda 480 ku kiro ikoreshwa cyane cyane mu gutera ibigori, soya, ingano n’ibishyimbo. Ifumbire ya UREE izagura 447 ku kiro ikoreshwa cyane cyane mu kubagara ibigori, umuceri no ku mboga. Indi fumbire ni NPK 17:17:17 ikoreshwa cyane cyane mu gutera ibirayi n’umuceri, ikiro kiri ku mafaranga y’u Rwanda 603.

Gatari yakomeje avuga ko muri rusange amabwiriza iyo asohotse bisaba ko agezwa ku nzego z’ibanze aho ubuhinzi bukorerwa. kugira ngo abahinzi bamenye uko ibiciro bizaba bihagaze.

Ikindi yagarutseho ni uko icyo gihe hakorwa ubukangurambaga ku buryo abahinzi baba bazi ibiciro, bakamenya ko bakoresha imbuto y’indobanure, bagateza ifumbire y’imborera, bagakoresha ishwagara ahari ubutaka busharira, bagashyiramo ifumbire mvaruganda mu gutera no kubagara.

Umuyobozi wa gahunda ya Nkunganire muri RAB Gatari yongeyeho ko ibiciro by’ifumbire byagabanutse kandi ubu nta kibazo gihari kuko ifumbire ikenewe mu gihembwe cya 2021A na B ihari ndetse n’imbuto z’indobanure cyane ko zisigaye zituburirwa imbere mu gihugu.

Ifumbire mvaruganda ya DAP ni imwe mu zimenyerewe gukoreshwa mu buhinzi abahinzi bakazigura bunganiwe na Leta

Ati: “Amasezerano n’abacuruzi bazazana ifumbire mu gihugu yarangije gusinywa muri Gicurasi twari twariteguye n’abacuruzi baratangiye kurangura. Ubu rero ifumbire yose mvaruganda ikenewe mu gihembwe k’ihinga 2021A n’ikizakurikiraho turayifite mu gihugu”.

Gatari yanatanze ingero z’uko ibiciro by’imbuto z’indobanure zisigaye zituburirwa mu gihugu ziri ku biciro bito.

Ati “Ku mbuto y’ibigori ya Hybrid RHM abahinzi bazayigura ku mafaranga y’u Rwanda 453 iyo ubaze izindi ziva hanze usanga zigura 1500. Imbuto ya Soya abahinzi bazazigura ku mafaranga y’u Rwanda 425. Ingano ubusanzwe wasangaga ziri hejuru ya 900. Ingano zizagura amafaranga y’u Rwanda 346 ku kiro harimo ubwunganizi bwa Leta”.

Umuhinzi w’ibigori mu gishanga cya Makera yatangarije Imvaho Nshya ko gahunda ya nkunganire yatumye abahinzi bavugurura ubuhinzi.

Ati: “Ubusanzwe iyo umuntu ahinze nta fumbire mvaruganda akoresheje ntibitanga umusaruro mwinshi nk’iyo yakoreshejwe ikiyongera ku y’imborera. Kuba Leta yunganira mu kugura ifumbire nka twe abahinzi bidufasha kubona amafaranga aba asigaye, kuko Leta iba yatumye twe dusabwa kwishyura make ntibihwane no kwiyishyurira igiciro cyose k’ifumbire ndetse n’imbuto 100%”.

Umuyobozi wa gahunda ya nkunganire muri RAB, Gatari Egide yagize ati: “Abahinzi bumve neza ko gukoresha ifumbire mvaruganda ari ngombwa, nta yandi mahitamo dufite, kuko uko iminsi igenda ishira abantu bariyongera kandi ubutaka duhingaho ni bwo na ba sogokuruza bahinzeho, bityo ubutaka bukeneye kongerwamo intungabihingwa kugira ngo abantu babone umusaruro uhagije bisaba ko ubuhinzi bukorwa hakoreshwa ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure”.

Imyumbati iri mu bihingwa byishingirwa ku ifumbire igurwa mu buryo bwunganiwe

Ibishyimbo biri mu bihingwa byunganirwa na Leta ari ku mbuto y’indobanure kimwe no ku ifumbire mvaruganda

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.