27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Lebanon: Abarenga 100 bishwe n’iturika ridasanzwe, 4000 barakomereka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-08-2020 saa 06:16:05

Ubuyobozi bw’Igihugu cya Lebanon bwatangaje ko abantu 100 ari bo bamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima mu iturika ridasanzwe ryabereye Beirut, naho abarenga 4000 barakomereka.

Iryo turika ryabaye ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020 ryahungabanyije Umujyi wose wa Beirut, ndetse wangiza inyubako n’ibindi bikorwa remezo mu mugi no mu nkengero zawo.

Minisitiri w’Ubuzima w’icyo Gihugu Hamad Hasan, yavuze ko imibare y’abaguye muri iryo turika ukomeza kwiyongera. Ati: “Hari abantu benshi bakibura kugeza ubu. Benshi bakomeje kubaza ishami rishinzwe ubutabazi niba ryaba ryabashije kubona abo bakundaga, ariko byari bigoye gushakisha nijoro kuko nta n’amashanyarazi ahari.”

Nk’uko bitangazwa na Aljazeera, impamvu y’iturika yahise imenyekana. Inzego z’ubuyobozi bw’icyo gihugu zaririhuje na toni 2,700 z’ikinyabutabire cya “ammonium nitrate” cyafatiriwe na Leta, zari zimaze imyaka 6 zibitswe mu bubiko bwo ku cyambu cy’uwo mugi.

Nubwo icyo kinyabutabire gikorwamo ifumbire ariko ni na kimwe mu bigize ibinyabutabire bikorwamo ibisasu bya Kirimbuzi. Bimwe mu bihugu byafashe umwanzuro wo kukemerera kwinjira ku butaka bwacyo kuko igihe cyose gikoreshejwe nabi cyangiza byinshi.

Perezida wa Lebanon Michel Aoun, yahise ateranya Inteko Nkuru y’Umutekano nyuma y’iryo turika ridasanzwe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Lebanon: Abarenga 100 bishwe n’iturika ridasanzwe, 4000 barakomereka”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.