17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Laboratwari za RSB zahawe ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 15-06-2020 saa 06:41:39

… byongerera ikizere ibicuruzwa by’u Rwanda

Ku isoko ryaba iryo mu gihugu cyangwa amasoko mpuzamahanga, ubuziranenge bw’ibicuruzwa ni bwo bushingirwaho ikizere abaguzi bagirira ibyo bashaka kugura, ndetse bukanagira uruhare mu gupiganwa kw’ibicuruzwa ndetse no mu kugena agaciro igicuruzwa runaka gihabwa.

Nta muguzi n’umwe wifuza guhabwa ibicuruzwa cyangwa serivisi bitujuje ubuziranenge kuko bimugiraho ingaruka zaba izishingiye k’ubuzima cyangwa ku gaciro k’amafaranga ye aba yatanze ariko ntigahuzwe n’umumaro ibyo yaguze bimugirira. Byongeye kandi,  umucuruzi uhangika abakiriya be aba yikururira ibyago by’uko azatahurwa bikarangira bose bamuvuyeho.

Mbere yo guhaha, buri mu guzi akwiye kwita  ku buziranenge bw’ igicuruzwa atoranyije mu rwego urwo ari rwo rwose, kuko ari bwo bushimangira ko nta ngaruka cyagira mu mirimo kigiye gukoreshwa cyangwa ku buzima bwe.

Nubwo ari inshingano z’umuguzi kugenzura ubuziranenge bw’igicuruzwa, ariko kwemeza ko icyo gicuruzwa cyujuje ubuziranenge bigenwa n’urwego rubifitiye ububasha n’ubushobozi, ari na rwo rushyira ibirango ku gicuruzwa cyujuje ibisabwa mu rwego rw’ubuziranenge.

Mu Rwanda, Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ni cyo gifite laboratwari zifasha mu kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, harebwa ko byubahirije ibiteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge ndetse n’andi mategeko aba yarashyizweho mu rwego rwo gufasaha Abaturarwanda ndetse n’inzego zishinzwe ubugenzuzi muri rusange koroherwa no gufata icyemezo ku bicuruzwa biri ku masoko.

Bityo rero, RSB yashyizeho Laboratwari zipima ubuziranenge bw’ibiribwa, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, ibinyabutabire, ibikoresho bitandikanye byaba ibikoreshwa mu bwubatsi n’ibindi.

Ni urugendo rwatangiye kuva mu mwaka wa 2004 ubwo ikigo RSB cyashingwaga hagamijwe kubaka ubushobozi kugira ngo kibashe gutanga serivisi zifasha guteza imbere inganda no kurengera uburenganzira bw’umuguzi.

Mu 2010 ni bwo igicuruzwa cya mbere cyahawe ikirango cy’ubuziranenge. Nyuma y’imyaka 9, u Rwanda rumaze kugira ibicuruzwa birenga 650 bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge kandi bikaba bifitiwe ikizere ku masoko y’u Rwanda, mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Umubare w’ibi bicuruzwa ukomeje kugenda wiyongera ku kigero gishimishije.

Ikirango cy’ubuziranenge gitangwa ku bicuruzwa

Ikirango cy’ubuziranenge gitangwa ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) gikomeje kongerera abaguzi ikizere

RSB inatanga ibirango by’ubuziranenge ku mikorere na serivisi by’ibigo n’inganda, bikarushaho kugirirwa ikizere n’ababigana.

Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond, avuga ko mu mwaka wa 2017 ari bwo Laboratwari zitanga ibirango by’ubuziranenge ku biribwa (HACCP/Hazards Analysis and Critical Control Points na FSMS/Food Safety Management Systemzahawe ibyemezo mpuzamahanga bihamya ko zikora neza hakurikijwe ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanganga arebana n’imikorere myiza isabwa ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge.

Murenzi yagize ati: “Iyi ntambwe yatewe ifitiye akamaro kanini inganda n’Igihugu muri rusange, kuko ibirango bitangwa na RSB bituma ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda byizerwa bikanagira agaciro ku masoko mpuzamahanga. Ibirango by’ubuziranenge ni rwo rwandiko rw’inzira rubashisha ibicuruzwa kugera ku masoko mpuzamahanaga no kwizerwa. Ni byo bishingirwaho ururimi rumwe rukoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga ari rwo rwitwa ‘Ubuziranenge’.”

Ubuyobozi bwa RSB bwishimira ko mu myaka igera kuri 20 icyo kigo kimaze, nta bicuruza by’u Rwanda bikigera mu mahanga ngo bisuzugurwe cyangwa byangirwe kwinjira kubera ko ibicuruzwa byabo bisigaye bigenzurirwa mu Rwanda, muri Laboratwari zifite ububasha n’ubushobozi nk’iz’i Burayi, Amerika, Asia Ahustralia n’ahandi.

U Rwanda rwujuje ibyo amasoko mpuzamahanga asaba

Icya mbere amasoko mpuzamahanga asaba, ni uko igicuruzwa cyoherejwe mu amahanga kigomba kuba gifite ibirango by’ubuziranenge byizewe, byatanzwe n’urwego rufite Laboratwari zakorewe igenzura n’ibigo mpuzamahanga bitsura ubuziranenge bigahamya ko ibyo bicuruzwa byapimiwe muri laboratwari zifite ubushobozi bukenewe, busabwa ku batanga serivisi za laboratwari zirebana no gupima ubuziranenge ndetse ibisubizo byatanzwe bikizerwa kandi bigashingirwaho mu gutanga ikirango cy’ubuziranenge kiri ku gicuruzwa.

Kuri ubu Laboratwari z’u Rwanda zipima ibicuruzwa byoherezwa ku isoko mpuzamahanga bikahagera nta nkomyi

Murenzi avuga ko ibyo birango bigomba gutangwa n’urwego rubifitiye ububasha n’ubushobozi.

Yashimangiye ko mbere y’umwaka wa 2017, ibicuruzwa by’u Rwanda byagiye bihura n’imbogamizi ku masoko mpuzamahanga kubera ko bidafite ikirango cy’ubuziranenge kizewe ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Hari igihe ibicuruzwa by’u Rwanda byageraga ku masoko mpuzamahanga bigasuzugurwa, ntibibashe no kwinjira mu bihugu byinshi bitandukanye. RSB nk’urwego rufasha mu guteza imbere ubuziranenge n’ubucuruzi muri rusange, yihutiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bigirirwe ikizere kandi biserukane ishema mu ruhando mpuzamahanga nk’uko biri mu kerekezo k’Igihugu. Uyu munsi rero turishimira ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bifitiwe ikizere, biragenda bikagera aho byagenewe kujya nta nkomyi, bigahabwa n’izina ryabyo nk’ibyakorewe mu Rwanda, ndetse bikanagurwa cyane.”

Ibirango by’ubuziranenge ku mikorere na serivisi byahurijwe mu kirango kimwe

Ubuyobozi bwa RSB buvuga ko ibirango by’ubuziranenge ku mikorere myiza na serivisi inoze (system certification marks) byari bisanzwe  bitangwa mu byiciro bitandukanye, kuri ubu byahurijwe mu kirango kimwe gitangwa giherekejwe n’izina ry’amabwiriza y’ubuziranenge ndetse na serivisi gitanzweho.

RSB kandi itangaza ko ibirango byose haba ku bicuruzwa, imikorerte ndetse n’izindi serivisi zose z’ubuziranenge byashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo umuguzi abashe kubona amakuru yose akenewe ku gicuruzwa cyangwa serivisi yifashishije ikoranabuhanga rya terefoni cyangwa anyuze ku rubuga rwa RSB.

Ibi byongerera agaciro ibicuruzwa na serivisi ndetse bikanafasha gukumira abigana ibicuruzwa cyangwa abiyititrira serivisi.

Ikirango gishya cyahurije hamwe ibyatangwaga ku mikmorere myiza na serivisi inoze

Ubuyobozi bwa RSB kandi bushimangira ko kugera kuri iki kizere mpuzamahanga ari urugendo rutwara imyaka myinshi, kuko rusaba guhera ku bushake mu kubaka ubushobozi bw’imashini, gutunganya aho zikorera ndetse n’ubumenyi bw’abazikoresha.

RSB ifite ibikoresho kabuhariwe bya Laboratwari byizewe ku rwego mpuzamahanga

Umuyobozi wa RSB Murenzi Raymond

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.