21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Laboratwari 11 zahawe ikemezo mu gutanga ibisubizo by’ibikoresho byujuje ubuziranenge

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 25, 2018

Hashingiwe ku mabwiriza y’ibipimo mpuzamahanga Laboratwari 11 zo mu Rwanda zipima ibikoresho binyuranye zahawe ikemezo cyo gutanga ibisubizo by’ubuziranenge biri ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi mukuru wa RSB Murenzi Raymond iburyo ashyikiriza Umuyobozi wa IPRC Eng. Murindahabi Diogene ikemezo cya Laboratwari yemerewe gupima ubuziranenge (Foto James R.)

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond, avuga ko ibyo izo Laboratwari zizaba zatanze nk’ibisubizo bishobora kujya muri Kenya, Tanzaniya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi bikemerwa.

Ibyo byagarutsweho ubwo Laboratwari zigera kuri 11 zahabwaga ibirango by’ubuziranenge by’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda byerekana y’uko zifitiwe ikizere mu rwego rwo gutanga serivisi mu byo zipima.

Murenzi avuga ko ikemezo zahawe kizemerera no gupima ibikoresho bitandukanye bivuye hanze kuko zibifitiye ubushobozi, bitandukanye n’izindi zari zaragiyeho zidafite aho zikorera, zidafite ibyangombwa zari zaragaragaye ko ziyemezaga gupimira abanyenganda batandukanye ariko ugasanga ibipimo bitujuje ubuziranenge.

Murenzi avuga ko ari iby’agaciro kuko RSB ari yo yari isanzwe ifite izo nshingano gusa, bityo bikaba byaragaragaye ko  idakwiye kuba yonyine mu rugamba rwo kongerera ubwiza ibikorerwa mu Rwanda, ahubwo igasanga hari abandi bafatanyabikorwa mu gihugu bafite za Laboratwari zipima ibikoresho bitandukanye harimo iby’ubwubatsi, ibiribwa n’iby’amabuye y’agaciro.

Nk’uko abitangaza, Laboratwari imwe ifitwe n’Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge ntishobora gupima ibintu byose kandi ngo nta n’ahandi biba, agasobanura ko ikigenderewe ari ukongera imikoranire kugira ngo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bingana na 28% kandi byujuje ubuziranenge bibashe kugerwaho.

Agira ati: “Umuntu umwe ashobora kuba apima ikintu iki n’iki undi atagipima, ni ngombwa rero kumenya icyo umuntu uyu n’uyu apima kugira ngo nihagira uza muri RSB yifuza gupimisha ikintu runaka tube twamurangira ahandi iyo serivisi yayibona kandi hizewe”.

Murenzi ariko asobanura ko izo Laboratwari zitaje gusimbura RSB kuko hari uruhererekane rw’ibikorwa kugira ngo igicuruzwa kibone ibirango by’ubuziranenge, kimwe muri urwo ruhererekane bikaba ari uguca muri Laboratwari.

Agira ati: Iyo uciye muri Laboratwari iguha igisubizo cy’uko igicuruzwa cyawe cyujuje amabwiriza y’ubuziranenge y’ibyo ukora, hanyuma nka RSB tugafata ikemezo cyo kuguha ibirango by’ubuziranenge. Nta bwo Laboratwari zizajya zitanga ibirango by’ubuziranenge ahubwo Laboratwari zizajya zifasha RSB muri urwo rugendo rwo gutanga ubuziranenge zitanga ibisubizo byerekana ko ibiribwa cyangwa ibikoresho byujuje amabwiriza asabwa”.

Murenzi avuga ko mu igenzurwa ryakozwe hatangiriwe kuri Laboratwari 23 zagaragaje ubushake bwo kujya muri urwo rugendo bigendanye no kuba amabwiriza y’ubuziranenge ateganya kugaragaza ibyo Laboratwari ikora n’ibyo iba igamije, kuri we anashimangira ko ikigamijwe cya mbere ari ugutanga serivisi nziza atari ukubona amafaranga menshi ariko byose bishobora kugendana.

Akomeza avuga ko izo Laboratwari zizajya zihora zigenzurwa mu rwego rwo kureba niba serivisi RSB yabonye mu gihe cy’umwaka bamaranye ari zo bagitanga.

Umuyobozi w’Ikigo kimwe gishinzwe gupima ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda Mwashi Norman, avuga ko nyuma y’uko bahawe uburenganzira bwo gutanga ibisubizo muri izo Laboratwari yiteguye gutanga umusanzu mu kongera ingano y’ibyo u Rwanda ruba rusabwa gushyira ku masoko byujuje ubuziranenge ndetse no gushyigikira gahunda nziza y’ibihakorerwa (Made in Rwanda).

Muri rusange mu Rwanda habarizwa Laboratwari zisaga 40 ziyongera bitewe n’amahirwe ari muri iyo bizinesi, izo 11 zagiriwe ikizere zikaba ari zo zimaze kwerekana ubushobozi mu buryo bw’abakozi, ibikoresho zifite ndetse n’abayobozi bazo bafite ubushake bw’uko izo Laboratwari zifuza kugera ku rwego rwiza.