20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibuka 27: NURC yagaragaje icyageza Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-04-2021 saa 21:50:43
Gusabana imbabazi no kuvugisha ukuri biteza imbere ubumwe n'ubwiyunge (Foto Interineti)

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) itangaza ko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerrezo yayo, komorana ibikomere no kubaka ubwizerane mu Banyarwanda bishingiye ku kwicuza, gusaba imbabazi no kuzitanga, kuvuga ukuri no kubaka icyizere cy’ejo hazaza, kwibuka haharanirwa ko Jenoside itazongera kuba ukundi, ari amahame y’ingenzi aganisha mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyabwo.

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yibutsa Abanyarwanda kwibuka baharanira ko Jenoside itazongera kubaho, ari rimwe mu mahame y’ingenzi abafasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

NURC yibutsa Abanyarwanda ko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside, na ryo ari ihame ry’ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidèle, yagize ati: “Buri Munyarwanda n’undi wese uzi u Rwanda arashishikarizwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo by’umwihariko kwirinda amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, amagambo apfobya, amagambo asesezereza. Ijambo iyo rikoreshejwe neza rirarema, rirubaka.

Ijambo iyo rikoreshejwe nabi rirasenya kandi akenshi rikagira n’ingaruka k’uwarisohoye. Ni ngombwa rero ko abantu twitwararika mu mvugo dukoresha cyane cyane muri iki gihe turimo cyo kwibuka kugira  mu gihe k’icyunamo imitima ibe iri hamwe, twese twiteguye kandi twiyemeje gufatanya mu bikorwa byo kwibuka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidèle

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC asobanura ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bigaragarira mu gupfobya, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibijyanye n’ibikorwa byo gutesha agaciro inzibutso, ibikorwa birimo gutoteza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa bigira icyo byangiza ku bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo byose ngo ni ibyo abaturarwanda n’abandi bakwiye kwirinda.

“ […] Twibuke dufatana mu mugongo, twibuke dushyigikirana mu byo dukora byose no mu gihe cyo kwibuka tuyoborwe n’irindi hame ry’ingenzi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ryo gusenyera umugozi umwe ndetse no muri iki gihe cyo kwibuka, dufatanye kuko kimwe mu biranga ubumwe, ni ugufatanya”.

Imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge zigenda zigabanyuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC agaragaza ko hari ibijyanye n’amacakubiri bigenda bigabanyuka, gushyira imbere ubunyarwanda no guterwa ishema n’ubunyarwanda, ko Abanyarwanda benshi ari byo bahitamo kandi ko ari byo bashaka. “Nta byera ngo de! hari abagifite urwango, haracyari abagifite amacakubiri agaragarira mu mvugo, ibikorwa bigamije gutanya abantu nk’ibyo abantu bacisha mu itangazamakuru ariko abo si benshi.

Uburozi ntibusaba ko buba bwinshi, ikintu kibi aho kiri n’iyo kigiye mu byiza byinshi, kiragaragara. Icyo twagiraho inama Abanyarwanda ni ukurwanya icyo kibi, icyo gitotsi tukirinda ko gikomeza kudutokoreza ubumwe bwacu, cyatudindiza mu ntambwe nziza Abanyarwanda bakomeje gutera mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge”.

Uko bamwe babona uruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu gufasha Abanyarwanda kwibuka biyubaka

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, bahuriza ku kuba gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ifite uruhare rukomeye mu kwibuka biyubaka, kandi ko itanga ikizere cyo kongera kubaho no kugira u Rwanda rutuwe n’Umunyarwanda muzima.

Bagwaneza Rwibutso Judith, umwe mu rubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu gufasha Abanyarwanda kwibuka biyubaka ari ukuba hafi abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyemeza ko ibyabaye bishingiye ku moko bitazongera.

Kuri we, Ndi Umunyarwanda yibutsa Abanyarwanda ko ari umuntu umwe kandi ko basangiye ubwoko bumwe ari bwo ‘Ubunyarwanda’.

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda iratanga icyizere, ko mu gihe turi umwe dukwiye kurenga ibyabaye bikadutera umwete wo kwiyubaka, twibuka ko hari ibyatakaye mu gihe cya kera igihe Abanyarwanda batari bashyize hamwe ko rero bibasaba imbaraga bashyize hamwe nk’ umuntu umwe bakubaka ibirambye bitazasenywa ukundi”.

Mutware Antoine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko Ndi Umunyarwanda ari yo nzira nziza yonyine iganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

Mutware Antoine, Urubyiruko mu karere ka Bugesera, avuga  koNdi umunyarwanda ari inkingi ya mwamba muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge

Yagize ati “Ndi Umunyarwanda ni inzira imwe rukumbi ituganisha mu kubaka ubumwe bwacu bwari bwarasenyutse nk’Abanyarwanda, ni inzira dukwiye kunyuramo tugahuza imyumvire, tukumva ko dusangiye Igihugu n’ibyiza byacyo, tugafatira hamwe ingamba ziduteza imbere, tukubaka u Rwanda twifuza”.

Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bagira uruhare mu guteza imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi bigaragarira mu bikorwa bidasanzwe biva mu musaruro w’ubukangurambaga bw’Umuryango wa gikirisitu udashingiye ku idini ‘Prisons Fellowship Rwanda’ ukora ibikorwa by’isanamitima ubinyujije mu kwigisha abagororwa.

Uyu muryango ugaragaza ko nubwo hari abafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, badakwiye gukomeza gufunga n’imitima yabo ngo ihore iboshywe n’ingoyi yo kwinangira no kubuzwa amahoro n’icyaha bakoze.

Prisons Fellowship Rwanda yigisha ko umutuzo utangwa no gusaba imbabazi abo bahemukiye bityo n’imiryango yahemukiwe igatanga imbabazi ubumwe n’ubwiyunge bukarushaho kwimakazwa.

Bagwaneza Rwibutso Judith umwe mu rubyiruko ashimangira ko Ndi Umunyarwanda itanga icyizere (Foto Kayitare J.Paul)

Abahamijwe ibyaha bya Jenoside basaba imbabazi imiryango bahemukiye bigatuma baruhuka imitima (Foto Interineti)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.