20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibuka27: CNLG yamuritse igitabo gisobanura ibya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-03-2021 saa 11:40:24
Umunyamabanga Mukuru wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascene yamuritse igitabo kizifashishwa mu kwibuka (Foto Kayitare J.Paul)

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021, yamuritse igitabo ‘Rwanda 1991-1994: Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda’.

Iki gitabo kigizwe n’amapaji 400, CNLG itangaza ko iki gitabo gifite umwihariko wo kuba kigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe umunsi ku wundi ndetse kigaragaza ibyaranze Jenoside kuva mu mwaka wa 1991-1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko iki gitabo kizafasha mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Twizeye ko iki gitabo kerekana bimwe mu byaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kizafasha mu kwibuka Jenoside n’inzirakaregane zishwe”.

Akomeza avuga ko kizaha urubyiruko ubumenyi bugomba kurufasha gusobanukirwa ayo mateka mabi, bityo urwo rubyiruko rushobore gukomeza kubaka u Rwanda mu bumwe no mu mahoro.

Igitabo cyashyizwe ku mugaragaro na CNLG, kirerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta igihe kirekire, nyuma iyo Leta iyishyira mu bikorwa mu gihugu cyose, yifashishije cyane cyane abayobozi bo mu nzego zitandukanye, ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro nk’Interahamwe n’Impuzamugambi.

Kigaragaza ko abaturage b’abasivili bashishikarijwe gutsemba Abatutsi. Iki gitabo kinyomoza abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gukwirakwiza ibinyoma byabo birengagije ukuri, kuko igaragaza neza amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana, asobanura ko Umuryango w’Abibumbye watinze kwemeza ko Abatutsi mu Rwanda barimo gukorerwa Jenoside.

Ati: “Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yari yakomeje kwirengagiza ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata 1994.

Tariki ya 25 Gicurasi 1994, Boutros Boutros-Ghali wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) yemeje ko ubwicanyi bubera mu Rwanda ari Jenoside.

Byaje gushimangirwa na René Degni Segui, impuguke ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye y’Uburenganzira bwa Muntu, avuye gukora iperereza mu Rwanda akemeza ko Abatutsi barimo gukorerwa Jenoside”.

Muri iki gitabo, hagaragaramo uburyo Ubufaransa bwakomeje gufasha Guverinoma y’abicanyi mu gihe cya Jenoside.

Kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nuko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.

Mu gihugu hose, umubare w’abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni mirongo itanu n’icyenda (59), harimo makumyabiri na batanu (25) bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare.

Naho umubare wose w’abaforomo n’abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana, ni mirongo irindwi na bane (74), harimo mirongo itatu n’umwe (31) bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare.

Guverinoma y’abicanyi yakajije ingamba zo gutsemba Abatutsi ishyiraho za komite zari zishinzwe ubwo bwicanyi, bihereye mu guhisha ibimenyetso byabwo, nko gusenya amazu no kuzimanganya imibiri y’Abatutsi bishwe.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya Kambanda n’abasilikare bayo.

Abatutsi mu Bisesero bari bakiriho basaga 2000 biciwe mu maso y’abasirikare b’abafaransa bari bakambitse muri ako karere ka Gishyita.

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yarimo itsindwa ku rugamba, yakoze uko ishoboye kugira ngo yihutishe ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu turere yagenzuraga.

Kugira ngo bigerweho vuba, Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yashinze buri mu Minisitiri akarere yagombaga gukurikirana akagenzura ko Abatutsi batsembwa nkuko byari byarateguwe.

Muri bo hari abagize uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu turere bavukamo, nka Nyiramasuhuko Pauline muri Butare, Karemera Edouard na Niyitegeka Eliezer ku Kibuye, Nzabonimana Callixte i Gitarama, Ngirabatware Augustin ku Gisenyi, n’abandi.

Guverinoma y’abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi. Muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe “Auto-Defense Civile”, gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b’Abahutu mu bwicanyi ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n’amafaranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize.

Iki gitabo kigaragaza ko tariki 21 Mata 1994, ari wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe i Murambi (Nyamagabe, Gikongoro), abasaga ibihumbi 35 biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika, Nyamagabe, n’abasaga ibihumbi 47 biciwe kuri Paruwasi gatulika ya Kaduha.

Tariki ya 8 Mata 1994, hashyizweho Guverinoma y’Abatabazi, Dr Théodore Sindikubwabo aba Perezida wa Repubulika, na Jean Kambanda aba Minisitiri w’Intebe.

Iyo Guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa: gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose nk’uko bishimangirwa na Dr. Bizimana.

Kuri uwo munsi Perezida Théodore Sindikubwabo yagiye ku Gikongoro akorana inama n’abategetsi ba Perefegitura ya Gikongoro, hategurwa uko Jenoside igomba gukorwa i Kaduha, i Murambi, mu Cyanika no muri Perefegitura yose ya Gikongoro.

Avuye ku Gikongoro, Sindikubwabo yagiye ku biro bya Komini Nyakizu (Butare) ashishikariza abicanyi gutangira Jenoside. Ibyo bikorwa byo gushishikariza abaturage gukora Jenoside Sindikubwabo yabikoreraga mu ruhame, aho abaturage babaga baje kumwumva, bateguwe n’abategetsi ba Komini.

Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitike batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe.

Mu ijoro ryo ku wa 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal, Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi bwahise bukwira mu gihugu cyose kuva kuri iyo tariki. Ubwicanyi bwabaga buyobowe n’abayobozi muri Leta (ba Minisitiri, ba Perefe, ba Burugumesitiri, ba Konseye ba Komini), Ingabo z’igihugu na Jandarumori.

CNLG itangaza ko iki gitabo kiboneka kuri murandasi, ikindi kandi kiri mu ndimi eshatu aho buri muntu wese ashobora gusobanukirwa ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “Kwibuka27: CNLG yamuritse igitabo gisobanura ibya Jenoside yakorewe Abatutsi”

  1. Ikigitabo nikiza Kandi cyari gikenewe cyane. Ahubwo urubyiruko rw’iwacu mubyaro rudakoresha za internet bakibona gute? Ikindi ndumva hashyirwaho abantu bahuguwe na CNLG hanyuma bakajya kugisobanurira abaturage cyane cyane abakiri bato.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.