20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibuka ni ugusubiza agaciro n’icyubahiro Abatutsi bishwe-UDPR

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-04-2021 saa 14:23:55
Depite Nizeyimana, Perezida wa UDPR (Foto Parliament)

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), buratangaza ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida wa UDPR akomeza asaba Abanyarwanda kurangwa n’ubumuntu by’umwihariko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, ubuyobozi bw’ishyaka UDPR bwagize buti “Mu 1994 Abatutsi basaga miriyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, kubibuka ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro ndetse n’icyubahiro bambuwe”.

Ishyaka UDPR rikomeza rigira riti “Turakangurira buri wese kurangwa n’ubumuntu, kuba ku isonga mu bikorwa byose byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza guhumuriza abayirokotse, kubarinda ihungabana, kwita ku bacitse ku icumu bafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiriye”.

Depite Nizeyimana, Perezida wa UDPR, asaba Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Asaba buri wese kugira uruhare mu kuranga aho abakehwaho gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe, gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse no kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside.

Ubuyobozi bw’Ishyaka rya UDPR bushimira cyane ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zitanze zikarokora abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, zikanayihagarika.

Rinashimira kandi Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari ku isonga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.

Ishyaka UDPR, rirakangurira buri wese by’umwihariko umuyoboke wa UDPR kwitanga atizigama, kugira ngo bakomeze kwiyubakira igihugu kirangwa no kwimakaza urukundo mu bantu, gusigasira ubunyarwanda, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, gutoza urubyiruko umuco wo gukunda igihugu no guharanira ubusugire n’ishema byacyo.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.