20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibuka 27: Mu Busuwisi biyemeje kurwanya abapfobya Jenoside

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 07-04-2021 saa 20:02:09

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi Rwakazina Marie Chantal yavuze ko kuri Ambasade bifatanyije n’Abanyarwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko by’umwihariko hazakomeza guhangana no kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Uyu munsi tariki 7 Mata 2021 dutangira icyumweru cy’icyunamo mu Busuwisi hateganyijwe ibikorwa 2: Gushyira indabo ku rwibutso rwubatswe i Geneve hafi y’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye n’undi muhango witabirwa n’abahagarariye ibihugu byabo n’abakozi n’abayobozi by’Umuryango w’Abibumbye bikorera i Geneve.”

Yabitangaje mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021.

Yongeyeho ko muri icyo gihugu naho hagaragara abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko hiteguwe guhangana n’abayipfobya.

Ati: “Itangazamakuru rya hano mu Busuwisi rikurikirana amakuru, mu minsi ishize bagarutse kuri raporo y’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, ipfobya hano naho rirahari ryafashe intera ikomeye muri iki gihe cya COVID-19, aho ahanini hagiye hakoreshwa imbuga nkoranyambuga ugasanga bari hirya no hino, bakaba bahuza ibyo bavuga bipfobya Jenoside mu mpande zitandukanye n’ibindi bice by’Isi n’i Burayi.

Icyo dukora ni ugukoresha ikoranabuhanga natwe tuvuga ukuri kw’ibyabaye kuri Jenoside, tunavuguruza imvugo bakoresha bapfobya Jenoside. Ikindi tuvuga ni uko Jenoside n’ibyabaye bidaharirwa abakuru gusa bayibayemo ahubwo hano mu Burayi by’umwihariko hano mu Busuwisi dushaka ko habaho uruhererekane aho abana, urubyiruko na bo bamenya ayo mateka, bamenye no kuyavuga, bamenye no kuyasobanura.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Busuwisi harebwa uburyo bafashijwe n’abakuru hazabaho uruhererekane rw’amateka ya Jenoside ngo hatabaho icyuho mu gihe abakuru baba batakiriho.

Ambasaderi Rwakazina ati: “Twagize amahirwe hari abana, urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye b’Abanyarwanda bagiye bakora inyandiko kuri Jenoside. Ku itariki ya 25 Mata 2021 tuzagira ikiganiro kihariye dufatanyije na Ibuka aho urwo rubyiruko ruzaganira n’abakuru kuri Jenoside bakababwira ibyabaye ariko urubyiruko narwo rukavuga uko rubyumva. Urwo ruhererekane rwo gushobora kuvuga amateka ya Jenoside rugatangira kugira ngo abayipfobya batazigera babona icyuho mu gihe runaka abakuru bazaba batakiriho.”

Ni umuhango wahuriwemo n’abahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye hahuriye abantu b’ingeri zitandukanye wateguwe n’Abanyarwanda bafatanyije n’Umuryango w’Abibumbye, hari abatuye muri Autriche kuko na bo barebererwa na Ambasade yo mu Busuwisi kimwe n’abari mu Busuwisi.

Ambasaderi Rwakazina yavuze kandi ko hari urwibutso aho mu Busuwisi rukaba ari ikimenyetso, ibuye ryanditseho amagambo yifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye hafi y’inyukabo y’Umuryango w’Abibumbye i Geneve akaba umwihariko, ni ikimenyetso gihari ni ryo tandukaniro n’urwibutso dufite mu Rwanda haba harimo n’ibimenyetso birushije iryo buye n’inyandiko yaba iriho.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi Rwakazina Marie Chantal

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.