20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibuka 27: Haracyari ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-04-2021 saa 22:13:10

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iratangaza ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside muri rusange, n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi kigenda kigabanyuka, ariko hakiri ibisigisigi byayo byiganje cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana Jean Damascène, yasobanuye impamvu zitandukanye ingengabitekerezo, abaphobya n’abahakana Jenoside mu Gihugu bagabanyuka nk’uko bigaragarira mu mibare ijyanye n’abakurikiranwaho icyo cyaha buri mwaka ndetse n’umubare w’abo icyaha gihama bakabihanirwa.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyha Bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko ugereranyije umwaka wa 2017/2018 n’uwa 2019/2020 amadosiye ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yashyikirijwe inkiko yavuye kuri 333 akagera kuri 323, hakaba harabayeho igabanyuka ry’ibirego 10.

Muri rusange mu madosiye 618 yafashweho umwanzuro n’ubushinjacyaha, ayaregewe inkiko yageze kuri 66.5% mu gihe angana na 33.5% yashyinguwe.

Dr. Bizimana agira ati: “Impamvu binagabanyuka ni uko ubungubu mu Rwanda hari amategeko asobanutse; ryaba itegeko rigenga icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, risobanura neza ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo abantu bamaze kurimenya, bazi icyo birinda, n’aho batagomba kurenga. ”

Ikindi ngo ni uko mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, na ho ibihano birebana n’abakora icyo cyaha bisobanutse kandi ntibinoroshye, cyane ko uhamwe na bimwe muri ibyo byaha ahanishwa igifungo kiva ku myaka 5 kugera kuri 15.

Dr. Bizimana yakomeje agira ati: “Ibi rero abantu bamaze kubimenya, barabisobanukiwe ku buryo babyirinda. Ariko hari no kuba ingamba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe zo gutuma abantu bagira imiyoborere myiza, na zo zimaze kugira umusaruro ushimishije mu kugabanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yakomeje ashimangira ko kugeza n’ubu hashize imyaka 27 u Rwanda ruvuye mu mateka ashaririye, hakiri ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byiganje ahanini mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

“[…] Ubundi iyo turebye ahanini usanga ipfobya aho riri rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, abo ku mbuga nkoranyambaga bakabikongeza no kuri bamwe bari mu Rwanda. Ubutumwa dutanga ni uko abantu bakoresha izo mbuga nkoranyambaga bakwiye kumenya icyo itegeko riteganya, Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame ryemewe ku rwego mpuzamahanga, nta kundi kuri kundi guhari.”

Dr. Bizimana yanenze cyane abakigoreka amateka bagerageza kumvikanisha ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri, ku buryo hariho n’abumva bashobora kubijyaho impaka. Ati: “Ibyo ntibishoboka, rya tegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside riranabibuza ku buryo bugaragara. Rivuga ko kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri ari icyaha cyo kugoreka amateka.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, abakora mu itangazamakuru, abanditsi, n’abashakashatsi barasabwa kureba icyo amategeko ateganya bagakora ubushakashatsi cyangwa bagategura inyandiko zijyanye n’ukuri aho ku kugorereka bijandika mu cyaha nkana cyangwa batabizi.

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda barasabwa gukomeza umurongo w’ubumwe mu kubakira kuri byinshi Igihugu cyagezeho mu myaka ishize, ubwo bumwe bukaba bugomba kubakira no ku mateka y’ukuri kandi yuzuye yigishwa n’abakiri bato hatabayeho kuyagoreka.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.