Kwibuka 27: Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Arsenal bihanganishije Abanyarwanda
Yanditswe na Imvaho Nshya
Kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Mata 2021 hatangiye igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu bakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza batanze ubutumwa bwo kwihanganisha Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka. Aba barimo Pierre-Emerick Aubameyang, kapiteni w’iyikipe ya Arsenal akaba akomoka muri Gabon, Granit Xhaka ukomoka mu Busuwisi, Alexandre Lacazette ukomoka mu Bufaransa, umutoza mukuru, Mikel Arteta, umuyobozi w’iyi kipe, Vinai Venkatesham ndetse n’umunyabigwi w’iyi kipe, Tony Adams.
Ubu butumwa buragira buti : “Twifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bari hose ku Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, turibuka abarenga miliyoni bishwe ndetse tunashimira imbaraga n’ubutwari bw’abarokotse. Twigiye ku mateka, dushobora kubaka ejo hazaza heza harangwa n’urukundo no kubahana. Imyaka 27 irashize, gutera imbere k’u Rwanda no guhinduka ni gihamya cy’ubumuntu burambye.”
Iyi kipe ya Arsenal kuva muri Gicurasi 2018, yasinye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere “RDB”, aya masezerano akaba agamije gukangurira abatuye Isi kuza gusura u Rwanda “Visit Rwanda”.

Pierre-Emerick Aubameyang

Granit Xhaka

Alexandre Lacazette

Mikel Arteta

Vinai Venkatesham

Tony Adams