20°C , Mostly cloudy with thundershowers | Kigali-Rwanda

Kwibuka 26 bizahuzwa n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo – CNLG

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 24-03-2020 saa 15:45:24
Urumuri rutazima

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko nubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo kurwanya no gukumira icyorezo cya Koronavirusi, gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 ni ngombwa, icyakora ngo gahunda zose zijyanye no kwibuka zizahuzwa n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo.

Mu kiganiro n’Imvaho nshya, Umunyamanga Nshingwabikorwa wa  CNLG, Dr Bizimana J Damascene, avuga ko gahunda zo kwibuka  zizakorwa hashingiwe ku mabwiriza ahari azaba yatanzwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda,  n’amabwiriza arebana n’uko icyorezo cya koronavirusi kizaba gihagaze.
Akomeza agira ati, “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngombwa kubera kurwanya ikibazo cy’ingengabitekerezo, no gukomeza kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu cyacu, kwibuka ni ngombwa, kandi ibikorwa byose bizahuzwa n’ibihe igihugu kirimo, kwibuka bizakorwa  dushingiye ku mabwiriza  inzego z’ubuzima zizaba zatanze, yerekeranye n’uko iki icyorezo kizaba cyifashe, nikizaba cyagabanyutse hazakorwa gahunda zijyanye n’iryo gabanyuka ariko nta kwirara, kuko ari mu bihe bidasanzwe”.
Ku birebana n’ibiganiro bisanzwe bitangwa, ndetse na gahunda  yo guhugura abazatanga ibyo biganiro, Dr Bizimana avuga ayo mahugurwa abaye ahagarirswe bitewe n’uko ahuza abantu benshi icyarimwe, ati, “Ayo mahugurwa yari kuzahuza abari kuzatanga ibiganiro mu bigo bya Leta, mu byabikorera, ndetse no ku rwego rw’umududugu, abaye ahagaritswe, mu gihe cyo kwibuka, ibiganiro bizatangwa hifashishijwe uburyo bw’itangazamakuru, ndetse n’imbuga  nkoranyambaga.”
Gusura Inzibutso  habujijwe amatsinda
Ku birebana na gahunda yo gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Dr Bizimana avuga ko, nyuma y’uko inzego z’ubuzima zigaragaje ko  abantu gusura bari matsinda byateza Ibibazo by’ubwandu hafashwe icyemezo cy’uko  byaba bihagaze,  hakakirwa gusa  abantu ku giti cyabo.
Dore ko ku nzibutso hose hari ingamba zafashwe ku bijyanye no kuhashyira ibyangonbwa byose bisabwa mu kwirinda,  kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yatanzwe na minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Napftar, nawe asaba Abanyarwanda kuzubahiriza umurongo uzaba watanzwe n’inzego zitandukanye ku byerekeranye no kwibuka ku nshuro ya 26, kandi gahunda zose zikagenda neza harimo no kwirinda,  kuko icyorezo cy’indwara ya korona kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

8 Comments on “Kwibuka 26 bizahuzwa n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo – CNLG”

  1. Mwatubariza “Insanganyamatsiko” (Theme) y’uyu mwaka; ku kwibuka ku nshuro ya 26 Genocide Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

  2. Dukwiye kuzirikana no kwibuka abacu bazize genocide yakoreme abatutsi muri Maya 1994, nubwo twaba turi mubihe bigoye nkibi gusa nabo banyuze mubihe Bibi kurusha ibi. Ariko na none twitwararike kubijanye no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid19. Muri gahunda zo kwibuka 26, bishobotse muzadufashe mugutora abantu bake bazitabira izo gahunda muturere bazazirikane urubyiruko turusheho kuzirikana amateka. Murakoze.

  3. Kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 ni ngombwa cyane.

    > Bidufasha gukomeza guha agaciro ubutwari bwabo bwa buri munsi ,
    > Bituma twongera kwisuzuma aho tugejeje ikivi cy’ubutwari badusigiye tugomba kusa,…

    > Bidufasha gukumira abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
    > Ni ubwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihuriranye n’icyorezo cya COVID 19,
    bikaba bidusaba Kwibuka tutavuye mu rugo ntibikwiye kudusenya,…

    Ahubwo TUZIRIKANE AGACIRO GAKOMEYE dufite uyu munsi, duhabwa na Leta yacu yo YAHAGARITSE Jenoside kandi uyu munsi Kuba mu rugo twumve ko biruta cyane kuba mu RUFUNZO MU MASHYAMBA,… bigeretseho no guhigwa bukware,…

    MU GIHE CYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI , TWARASENYERWAGA , INZU ZIGATWIKWA,…

    MU MYAKA 26, MU GIHE CYA COVID 19 TURI MU MAZU YACU, ….

    ” TWIBUKE TWIYUBAKA 26, TUGUMA MU RUGO “

  4. Nubwo Turinmubihe bibi aho isiyose yugarijwe,na covid 19 ntibitubuze kwibuka inzirakarengane zazize genocide 1994 bazize,ubusa,kubera ubujiji nubutegetsi bubi bwariho icyogihe,twifatanya nabacitse kwicumu,ariko turushaho nokwirinda iyivirus yateye .ikibazo, ntarugendo,narumwe ruzakorwa

    rwokwinuka?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.