19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kwibohora 26 izizihizwa hatahwa imishinga yashowemo akayabo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-07-2020 saa 15:43:45
Ibikorwa by'iterambere bizatahwa ku munsi wo Kwibohora, bijyanye n'innsanganyamatsiko y'uyu mwaka

Abagize Guverinoma y’u Rwanda bagejejweho imyiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora (Kwibohora 26) iteganyijwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2020 mu Nama y’Abminisitiri yaraye iteranye ku wa Kairi tariki 30 Kamena.

Insanganyamatsiko yo kwibohora 26 iragira iti: “Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza.”

Uyu munsi ugiye kwizihizwa hari ibikorwa remezo n’indi mishinga y’iterambere yuzuye igihe guhindura iterambere y’Abanyarwanda mu rwego rw’ubukungu, ubuzima n’imibereho myiza.

Akarere ka Nyagatare karatoranyijwe kwizihirizwamo uyu munsi kuko gafite imishinga 10 yuzuye y’ibikorwa by’iterambere bizatahwa ku munsi nyir’izina, biherereye mu Mirenge ya Tabagwe, Karama na Gatunda.

Muri iyo mishinga harimo Umudugudu w’Ikitegererezo wa Gishuro, Ibitaro bya Gatunda byuzuye bitwaye miriyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, Sitade ya Nyagatare ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3,500, imihanda, amashanyarazi, Ikigo cyashyiriweho tuteza imbere ubumenyi ngiro, n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kwizihiza uwo munsi ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere a Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Kaborogota, ahaherereye Umudugudu w’Ikitegererezo wa Gishuro witezweho kuba urugo rushya rw’imiryango 64 itishoboye.

Imiryango izahatuzwa izanahasanga ikiraro k’inkoko kirimo izirenga 2000, ubutaka bungana na hegitari 73 bwo guhingaho imyaka, na hegitari 20 zo guhingaho ubwatsi bw’amatungo.

Muri Tabagwe ni na ho hari Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe kizatahwa uwo munsi, hamwe n’umuhanda wa kirometero 30.8 uhuza Umu jyi wa Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe n’uwa Karama.

Indi mishinga iri mu myinshi izatahwa ku mugaragaro ni iy’ibyumba by’amashuri byavuguruwe ku Ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Tabagwe, ahuzuye n’ibyumba by’uburyamo (dortoires) ndetse n’uburiro (refectoires) bigenewe abanyeshuri n’abarimu..

Umunsi wo Kwibohora 26 uzizihizwa mu gihe Abanyarwanda bishimira intambwe Igihugu kimaze gutera mu myaka 26 ishize kubera imiyoborere myiza yashyize imbere ineza y’abaturage, n’umutekano wabo.

Ibitaro bya Gatunda ni bimwe mu bizatahwa muri Nyagatare

Mu Burasirazuba hagiye kuzura Sitade 4 zirimo n’iya Nyagatare

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.