19°C , Showers | Kigali-Rwanda
Mitterrant wayoboye u Bufaransa kuva 1981-1995. Yapfuye mu 1996 afite imyaka 80 y'amavuko.

Kuwa 10/5/1994: Perezida Mitterand yumvikanye ashyigikira abakoraga Jenoside

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 10-05-2019 saa 08:50:05

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, u Bufaransa bwakoranaga bya hafi n’ubutegetsi bw’u Rwanda, aho bwari buzi neza umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Ku itariki ya 10 Gicurasi 1994, Perezida François Mitterrand w’u Bufaransa mu kiganiro kuri televiziyo, yabajijwe ku bijyanye na Jenoside yabaga mu Rwanda, asubiza mu magambo yo gushyigikira abayikoraga.

Mu magambo ye yagize ati “Nubwo bivugwa ko hamaze kwicwa abantu ibihumbi 200, twebwe ntabwo tugomba kurwana ahantu hose, nubwo twaba tubona ko twugarijwe. Nta buryo dufite bwo kubikora kandi nta bwo abasirikare bacu baba indorerezi z’ubwikunde kuri ubu bwateje amahane n’imyivumbagatanyo mu bihugu bimwe na bimwe. Twebwe rero turi ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye”.

Yakomeje agira ati “Loni yari yinjiye muri kiriya kibazo, ariko ku bijyanye n’intambara, iyicwa ry’abaperezida babiri, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi ndetse n’ubusatirizi bw’umutwe utavuga rumwe na Leta kandi ushyigikiwe n’igihugu k’igituranyi cya Uganda hashingiye ku moko, Loni yahise ibivamo. Natwe rero ntitugomba kubijyamo kuko nta bwo ari cyo dushinzwe.”

Mu 2016, Ubushinjacyaha bwatangije iperereza ku basirikare 20 b’Abafaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusirikare w’Umufaransa, Guillaume Ancel, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, yavuze kenshi ko u Bufaransa bwafashije mu buryo bufatika Leta ishinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ingabo z’u Bufaransa zari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda zafashije Leta yakoze Jenoside zikayiha intwaro.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Mitterrant wayoboye u Bufaransa kuva 1981-1995. Yapfuye mu 1996 afite imyaka 80 y’amavuko.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *