20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kung Fu:  Hazaba imyiyereko mu kwizihiza izabukuru ya Repubulika y’u Bushinwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-09-2019 saa 09:25:37
Immwe mu myiyereko y'umukino wa Kung Fu Wushu hakoreshejwe inkota

Ku  Cyumweru tariki  15 Nzeri 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda  “RKWF”  ku bufatanye  na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda bateguye  igitaramo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70  ya Repubulika y’u Bushinwa ( People’s Republic of China).

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center  kuva saa kumi n’ebyiri  z’umugoroba (18h00) kugeza saa  mbiri n’iminota 45  (20h45).

Muri iki  birori hazaba  imyiyereko y’umukino wa Kung Fu Wushu y’abakiri bato ndetse n’abakinnyi bakuru. Hazanatangwa kandi ubutumwa butandukanye ku bayobozi bazaba bitabiriye.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc avuga ko ibi bikorwa byose  ari ikigaragaza umubano mwiza w’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Bushinwa.

Muri iki gitaramo hatumiwemo abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’igihugu cy’u Bushinwa HE Rao Hongwe, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, abayobozi batandukanye muri  Komite Olimpike n’abandi batandukanye.

Uretse kuba ari ukwizihiza isabukuru ya Repubulika y’u Bushinwa  ni n’umwanya mwiza ku bakiri bato wo kwigaragaza muri uyu mukino ufite inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa.

Imyiyereko y’umukino wa Kung Fu Wushu

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

2 Comments on “Kung Fu:  Hazaba imyiyereko mu kwizihiza izabukuru ya Repubulika y’u Bushinwa”

  1. Muraho neza nukuri ndishimye cyane ko Ubuyobozi bwa Rwanda wushu kungfu Federation buri guteza imbere umukino Wa kungfu mu Rwanda bityo banarushaho kuzamura impano zabakiri bato muruyu mukino, w‘njyarugamba (martial art).Komerezaho bwana mu yobozi mukuru Wa kungfu mu Rwanda (President) Uwiragiye Mark

  2. nukuri kungfu numukino udasanzwe ubu murwanda bakadushakiye byibuze amasale ahagije muntara zose kuburyo nabana bacu bajya bawukina byoroshye
    kuko usanga muri china barabigize umuco kuko ari siporo idasanzwe ndetse inafasha byinci nka discipline nibindi
    murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.