Kung Fu: Batangiye igikorwa cyo kwitabira Siporo rusange “Car Free Day”

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-11-2020 saa 19:41:12
Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc (hagati), Visi Perezida Makuza Richard (iburyo) n'Umunyamabanga Mukuru, Mbonabucya Kassim (ibumoso) ubwo bitabiraga Car Free Day

Kuva muri 2013, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya siporo kuri bose  igamije gushishikariza  Abanyarwanda muri rusange gukunda no gukora siporo mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza ndetse no gukundisha abakiri bato siporo.

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye ndetse na  Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” muri 2016 batangije gahunda ya “Car Free Day” aho hari imihanda ifungwa kugira ngo abatuye uyu mujyi bakore siporo rusange.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, bamwe mu bayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza b’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” bifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri “Car Free Day” aho bavuye kuri Sitade Amahoro i Remera  bakagera mu mujyi rwagati bagasubira i Remera.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc yatangaje ko bishimiye kwitabira iki gikorwa nk’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu kuko bari basanzwe bitabira ariko umuntu ku giti ke.

Yagize ati: “Twasanze tugomba kugira uruhare mu buzima bwiza bw’Abanyarwanda akaba ari yo mpamvu yatumye dufata iya mbere kugira ngo natwe tugire uruhare muri Car Free Day dushishikarize Abanyarwanda bose gukora siporo, bashobore kugira ubuzima bwiza nibinabashobokera bakine umukino wa Kung Fu kuko ni umwe mu mikino byagaragaye ko umuntu awukina akagira ubuzima bwiza  agashobora gukorera igihugu agatera imbere”.

Uwiragiye avuga ko bakoze iki gikorwa banatanga urugero rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Akaba asaba n’andi mashyirahamwe y’imikino itandukanye kwitabira iki gikorwa.

Igi gikorwa muri RKWF bavuga ko bagitangiye kandi kizakomeza. Uwiragiye ati: “Ni igikorwa kizahoraho  kuko ni urugamba twatangiye rwo gushishikariza buri wese gukora siporo ngo agire ubuzima bwiza. Ni intego twihaye kugira ngo igihugu kigera ku iterambere rirambye kandi kurigeraho  ni uko kigira abaturage na bo  bafite ubuzima burambye”.

Kwitabira iki gikorwa buri kipe mu makipe 15 abarizwa muri Kigali yatanze abayihagararira abandi bakorera  aho batuye.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye avuga ko ubu bafite abakinnyi ba Kung Fu Wushu  bagera ku bihumbi 4 mu gihugu hose ko bose batakwitabira iki gikorwa.

Iki gikorwa ndetse n’ibindi biteganywa gukorwa  RKWF irimo kubikora ku nkunga ya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Kung Fu: Batangiye igikorwa cyo kwitabira Siporo rusange “Car Free Day””

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.