Kung Fu : Abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari 4 muri Tanzania

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-08-2019 saa 17:45:41
Havugimana Emmanuel (ubanza ibumoso) na Kwizera (iburyo) nyuma yo kwegukana imidari

Abakinnyi babiri bakomoka mu Rwanda, Havugimana Emmanuel na Kwizera Claudien  bitabiriye irushanwa mpuzamahanga  mu mukino  wa Kung Fu Wushu ryabereye muri  Tanzania  bitwaye neza begukana  imidari 4.

Iri rushanwa «Tanzania International Wushu Competition 2019 » ryabereye Dar es salaam muri Tanzania kuva  tariki 9 kugeza 11 Kanama 2019.  Abakinnyi babiri b’u Rwanda bitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere umukino wa Kung Fu Wushu  mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aba  bakinnyi baserukiye u Rwanda  bitwaye neza aho  mu bijyanye no kwiyereka «Taolu », Havugimana Emmanuel yegukanye umudari wa Feza na Kwizera Claudien na we akegukana umudari wa Feza. Mu kwiyereka barwanisha inkota « Daoshu »,  Kwizera Claudien yegukanye umudari wa zahabu naho Havugimana Emmanuel yegukanye  umudari wa Feza.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc  atangaza ko  bishimiye uko aba bakinnyi bitwaye muri rusange kuko begukanye  4 mu byiciro 4 bakinnye.

Iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’abakinnyi 5  ari bo  Havugimana Emmanuel, Kwizera Claudien na Nshimiyimana Patrick mu kiciro cyo kwiyerekana (Taolu ) naho abandi babiri ari bo Tuyishimire Amza na Masengesho Remy bagombaga gukina  mu kiciro cyo kurwana “Sanda”. Gusa kubera ubushobozi hagiye  abakinnyi  2 ari bo Havugimana Emmanuel na Kwizera Claudien.

Iyi ni inshuro ya kabiri aba bakinnyi  bahesha ishema u Rwanda dore ko ubwo iri rushanwa ryabaga umwaka ushize muri Nzeri 2018, Havugimana Emmanuel na Kwizera Claudien   ari bo bari baserukiye u Rwanda  bakina mu mu bijyanye no kwiyereka “Taolu” maze bitwara  neza batahana imidari 4 harimo 3 ya zahabu n’undi umwe w’umuringa.

Havugimana Emmanuel (ubanza ibumoso) na Kwizera (iburyo) nyuma yo kwegukana imidari

Aba bakinnyi begukanye imidari 4 mu byiciro 4 bitandukanye

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc wari wajyanye n’aba bakinnyi

Kwizera na Havugimana bamaze kwitwara neza

Perezida wa RKWF yishimiye uko irushanwa ryagenze n’uko abakinnyi baserukiye bitwaye

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.