26°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Koreya y’Epfo: Amashuri yongeye gutangira

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 20-05-2020 saa 13:36:31
Amashuri amwe n'amwe yashyizeho ibintu bikingira hagati y'abanyeshuri hirindwa ko bakwegerana. Aha ni mu ishuri rya Daejeon (Foto AFP)

Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, amashuri yongeye gutangira muri Koreya y’Epfo nyuma y’amezi arenga abiri afunze bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Abanyeshuri babarirwa mu bihumbi amajana muri icyo gihugu basubiye kwiga kuko imibare y’abarwayi ba Covid-19 bagabunukiye. Abagiye ku ishuri bapimwa umuriro, bakirinda kwegerana bubahiriza intera isabwa hagati y’umuntu n’undi.

Muri Koreya y’Epfo nk’ahandi hafunguye amashuri abanyeshuri bagasubira kwiga, itangira ry’amashuri ryatangiranye ingamba zidasanwe harimo ko abanyeshuri bagomba gusukura ameza yabo no kubahiriza intera hagati y’umuntu na bagenzi be. Amashuri amwe n’amwe hagiye hashyirwaho ahantu ntarengwa, hashyirwa ikintu gitangira abanyeshuri hagamijwe ko bategerana.

Itangira ry’amashuri ryakozwe mu buryo butandukanye. Abagera ku 400 000 bari mu mwaka usoza amashuri yisumbuye bazakora ikizamini kibemerera gukomeza muri kaminuza mu Kuboza 2020, babaye aba mbere kugaruka mu ishuri bo bazajya biga buri munsi.

Abakiri mu yindi myaka bazagarukamo buhoro buhoro mu byumweru bikurikiraho kandi bazanya biga basomburana, umunsi umwe mu ishuri undi ku ikoranabuhanga.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.