Kompanyi ICT For All in All irimo gufasha abifuza kumenya kuvuga neza icyongereza mu gihe gito
Yanditswe na Imvaho Nshya
Muri iki gihe abantu benshi bakenera gukoresha indimi z’amahanga mu bikorwa bitandukanye yaba mu ishuri, mu bucuruzi, mu ngendo n’ahandi.
Uwayezu Théoneste washinze akaba anayobora kompanyi ICT For All in All ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali atangaza ko basanze ari ngombwa gufasha abantu bose babyifuza kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza.
Akomeza avuga ko bigisha Icyongereza abanyeshuri baba bitegura ibizamini bya Leta, abacuruzi, abayobozi n’abandi ku buryo mu gihe cy’amezi 4 baba bamaze kucyimenya neza ndetse batinyutse no kucyivugira mu ruhame.
Kugira ngo ibi bishoboke, Uwayezu avuga ko babikesha abarimu bo ku rwego rwo hejuru bafite hakiyongeraho n’abanyamahanga aho bafasha mu biganiro mpaka bituma abitabiriye amahugurwa bunguka ubumenyi bwinshi mu rurimi kandi mu gihe gito.
Umuyobozi wa ICT For All in All avuga ko muri gahunda yabo bibanda cyane mu kwigisha kuvuga “Speaking” kuko ari byiza ko umuntu avuga ari kumwe n’abandi kugira ngo ikosa akoze rikosorwe.
Uretse gutanga amahugurwa ku rurimi ry’icyongereza muri ICT For All in All banafasha abantu gukora ubushakashatsi no kubusobanurira neza abantu, kwiga no gukora imishinga yaba isanzwe, isaba inkunga ndetse n’inguzanyo. Uwayezu avuga ko bafasha abantu kwiga imishinga, kuyitegura no kuyinoza nk’imishinga y’ubucuruzi, gufasha abana gukora ubushakashatsi, kubunoza no kubumurika nta nkomyi kuko baba baranahuguwe mu rurimi rw’icyongereza.
Muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, Uwayezu atangaza ko bafasha ababagana kwiga bisanzuye aho mu ishuri haba harimo abantu batarenze 10. Mu minsi y’imibyizi biga umunsi umwe naho mu mpera z’icyumweru bakiga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nyuma ya saa sita.
Umuyobozi wa ICT for All in All, Uwayezu agaragaza ko kuva muri 2017 batangiye bamaze guhugura abantu barenga 100 kandi byatanze umusaruro ukomeye kuko nk’abakora ubucuruzi bashobora kujya kurangura i Dubai ntibakenere umusemuzi.
Iyi gahunda yaje ikenewe, kuko ikibazo cyo kuvugira muruhame kigihari, ubu nabasha gutegura inama iyariyo yose mucyongereza kandi nkabasha kuvuga ntategwa kubera ubumenyi nakuye muri ICT FOR ALL IN ALL, nashishikariza ufite gahunda yo kwihugura byihuse kubigendanye n’imikoreshereze y’ururimi rw’icyogengereza haba mubuyobozi cyangwa mu mbwiraruhame guhitamo iyi gahunda.
iki nicyo gikenewe cyane mwiterambere ry’u Rwanda warakoze kutuzanira ibyo dukeneye sitara amano tukurinyuma turagushyigikiye
Kbs ibintu nibyiza kurubyiriko kuko akenshi harigihe usanga umuntu aragije kaminuza atizi English yakoresha avuga mubantu cyagwa mukazi bikamubira ibibazo kubera ururimi aha Ni saw pe
Nibyo koko iri shuli riteza imbere abanyarwanda ribaha ububenyi bwibanze mu ruruimi rwicyongereza rukoreshwa hafi ya hose mu isi.
Uyu mushinga ntako usa,Théoneste turamushimiye cyane ,noneho rero kwigisha icyongereza kijyanye n’umwuga ni byiza kurushaho,biraza kudufasha kwiteza imbere
Uyu mushinga ntako usa,Théoneste turamushimiye cyane ,noneho rero kwigisha icyongereza kijyanye n’umwuga ni byiza kurushaho,biraza kudufasha kwiteza imbere
Ururimi rw’icyongereza nirwo rukoreshwa cyane mubucuruzi ndetse nahandi henshi, ntibisaba igihe kirekire kugirango ube wamaze kucyimenya kuko bafite abarimu mpuzamahanga. Nimugane ICT FOR ALL IN ALL umusaruro w’amasomo batanga uboneka mugihe gito.
Iki gitekerezo cyaje gikenewe cyane kuko iyisi tugezemo niyo kumenya idimi nyinshi kd nkatwe dukora business ICT for All in All yaje nkigisubizo kuko twahuraga nabanyamahanga bikatugora cyane none ndumva igisubizo cyaraboneye umuti gusa nasoza mbashimira kuri buri umwe wese wagize uruhare ngo iyi gahunda igerweho
Kuvuga icyongereza muri ikigihe ni ikintu gishobora gufungura amarembomenshi urugero; kubona akazi nibindi bisaba kuba uvuga icyongereza. ICT for All kubyanjye nigisubizo kubantu kuko urur rurimi iyo umuntu aruzi, bituma akomanga ahantu henshi kandi akahinjira. ICT for All mukomereze aho nifuzako mwakomeza kandi cyane mukageza abanyarwanda kure hashoboka.
Iyi kompany iziye igihe nyacyo, kuko usanga abantu benshi basigaye barangiza kwiga amashuli yisumbuye naza kaminuza ariko ugasanga nta rurimi kuburyo bazi, ark iyi kompani ije gutanga igisubizo kuri benshi!!
Ukeneye kwiga icyongereza agane iyi company bamufashe kukimenya byihuse. Nanjye bamfashije kucyiga mugihe gito none ubu ntaho natinye kugikoresha.
ICT FOR ALL IN ALL mukomereze aho rwose, mwaje mukenewe.
Nukuri byari bikwiye ko ikintu nkiki kiza mubuzima bwacu. Iyi company iziye igihe pe. Ubu noneho ntibikigoranye kuvuga neza ururimi rwicyongereza kuko ihatubereye. Nawe utarahagera cyangwa ugifite ikibazo mucyongereza wanyarukirayo ukazanshimira nyuma!!!!!