17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda
Abitabiriye amahugurwa ya Komite Olempike y'u Rwanda

Komite Olempike yatangiye gushaka uko siporo yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-10-2018 saa 09:05:32

Kuva ejo hashize tariki 24 Ukwakira 2018, Komite Olempike y’u Rwanda yatangije amahugurwa    ya  bamwe mu bari mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda, Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike n’abanyamakuru  agamije  kwiga uburyo  siporo  yagira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.

Abitabiriye amahugurwa ya Komite Olempike y’u Rwanda

Aya mahugurwa  y’iminsi 3 azasozwa  ejo tariki 26 Ukwakira 2018  agamije kurebera hamwe uburyo bwo kwamamaza muri  siporo   bigahuzwa n’ubukerarugendo  mu rwego rwo gukoresha siporo nk’umuyoboro w’iterambere ry’igihugu.

Idy Uyoe ufite ubwenegihugu bw’Amerika akaba akomoka muri Nigeria ni impuguke mu bijyanye no kwamamaza  binyuze muri siporo  akaba ari we urimo gutanga aya mahugurwa.   Idy yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kirimo gutera imbere mu bintu bitandukanye bityo siporo nayo ishobora  gukoreshwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Idy Uyoe (ibumoso) urimo guhugura na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha Valens

Yakomeje avuga  ko igihe  siporo izaba  yamamajwe neza n’abikorera bazayishoramo imari kuko bagomba kuzamo kuko hari icyo bakuramo.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha  Valens yatangaje ko kuva muri 2017 siporo yashyizwe mu nzego  zigomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.  Ati  Ubundi ntaho yabarizwaga kwari ukwishimisha  gusa.»

Akomeza avuga ko muri gahunda y’imyaka 7 ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame  harimo ko siporo igomba  kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu   ndetse ikanatanga imirimo. Kuri iyi ngingo Amb. Munyabagisha yavuze ko  bateguye   inama  mu rwego rw’akarere (ibihugu 11)  yarebaga uburyo bwo  gushaka abafatanyabikorwa n’abaterankunga muri siporo nyuma  bagasanga bagomba kubikora mu Rwanda.

Ati «Twatumiye iriya mpuguke kugira ngo turebe  icyo  twakora kugira ngo abantu bamenye ko siporo nayo yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.»

Mu Rwanda ibikorwa byose bya siporo bisa n’ibishingiye kuri Leta bitandukanye na hamwe na hamwe siporo iba mu bikorera ahubwo ikinjiriza igihugu. Perezida wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha yatangaje  ko batari guhita batangirana n’abikorera. Ati «Ni bo bafite amafaranga, twasanze tugomba kubanza kumenya  uko twabegera  kugira ngo tuyabake.»

Yakomeje agira ati «Umushoramari bisaba ko uba ufite ibitekerezo byiza bituma aguha  amafaranga nitumara kubimenya neza tuzabatumira.»

Amb. Munyabagisha avuga ko abantu bakwiye kumva ko  siporo atari iyo kubazwa Leta  kuko ahandi babonye ko siporo ari umuyoboro wo gukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi. Ati «Dushaka ko Leta wenda yatwubakira ibikorwa remezo ariko  hakazagera  n’igihe  amakipe yakwiyubakira ibyayo.»

Aya mahugurwa narangira biteganyijwe ko abahuguwe bazamanuka bagahura n’abandi ndetse bikagera no makipe  ku buryo  ibyo guhora basaba ubufasha Leta byazagera aho bihagarara.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *