19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Komite Olempike yashimiye  abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abandi bagize uruhare mu iterambere rya siporo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-10-2020 saa 14:09:12
Abaserukiye u Rwanda mi mikino Olempike bagenewe ishimwe, uheereye ibumoso ni Sharangabo Alexis, Girimbabazi Pamela na Rudasingwa JMV bari kumwe na Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens

Nyuma y’Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda yabaye tariki 11 Ukwakira 2020, bamwe mu bayobozi, abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi batandukanye bahawe ishimwe nk’abagize uruhare mu iterambere rya Siporo.

Mu bagenewe ishimwe mu bayobozi  harimo abayobozi ba Komite Olempike y’u Rwanda kuva mu 1995 ari bo Rudahunga Gedeon (1995 – 2000), Beraho Ignace (2001 – 2009), Gen. Dr Rudakubana Charles (2009 – 2012) na  Bayigamba Robert (2013 – 2016).

Rudahunga Gedeon (ibumoso) wayoboye Komite Olempike y’u Rwanda kuva 1995 kugeza mu 2000

Abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike kuva 1984 na bo bagenewe ishimwe aho habarurwa abagera kuri 34  mu mikino itandukanye gusa abari bitabiriye ibi birori ni 4 ari bo  Rudasingwa Jean Marie Vianney waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike mu kiciro k’imikino ngororamubiri  yabereye Los Angeles (USA) mu 1984. Hari kandi Sharangabo Alexis na we wakinaga imikino ngoromubiri akaba yaraserukiye u Rwanda mu mikino Olempike yabereye Atlanta (USA) mu 1996 ndetse n’iyabereye i Sydney (Australia) mu 2000. Ubu Sharangabo Alexis ni Umunyabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Undi witabiriye uyu muhango ni Girimbabazi Rugabira Pamela ubu akaba ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda.  Yaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike yabereye Sydney (Australia) mu 2000, i Athens (Greece) mu 2004 ndetse na Beijing (Chine) mu 2008.

Girimbabazi Rugabira Pamela ubu ni Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda

Mu kiciro cy’abatoza  hashimiwe  Sempoma Felix usanzwe afite ikipe y’umukino w’Amagare  ya Benediction Ignite  ndetse akaba n’umutoza mu ikipe y’igihugu. Uyu mutoza kuva mu myaka ya za 2015 yagiye afasha ikipe y’u Rwanda kwitwara neza mu marushanwa atandukanye muri Afurika arimo “All African Games” yabaye mu 2015 ndetse na 2019.

Umutoza   Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate akaba yarafashije abakinnyi bakiri bato kwegukana imidari mu mikino y’Afurika y’urubyiruko “The African Youth Games 2018” na we yarashimiwe.

Undi mutoza ni Mudahinyuka Christophe akaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu muri Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball”. Uyu mutoza yafashije ikipe y’abakiri bato (Musabyimana  na  Valentine Munezero) gukora amateka begukana umudari w’Umuringa mu mikino y’urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Youth Games 2017” ndetse banegukana umudari wa Feza mu mikino y’Afurika y’urubyiruko “African Youth Games 2018”.

Abatoza bahawe ishiwe; uhereye ibumoso ni Nkuranyabahizi Noel, Mudahinyuka Christophe na Sempoma Felix

Mu bakinnyi bagikina ubu hashimiwe abakinnyi 10 ari bo Munezero Valentine, Musabyimana Penelope, Ntagengwa Olivier, Akumuntu Kavalo Patrick (Beach Volleyball), Mugisha Moise, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude (Amagare) ndetse na Umunezero Jovia  na Niyitanga Halifa (Karate).

Ntagengwa Olivier na Munezero Valentine ni bo bakinnyi bahagariye abandi

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.