Komisiyo ya Senate y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari  yashimye RP

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 18-02-2021 saa 15:55:16
Komisiyo ya Sena y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yagiranye ikiganiro n'ubuyobozi bwa RP (Foto Inteko Ishinga Amategeko)

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yagiranye ikiganiro n’ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda (RP)  ishima uburyo rigenda rishakira ibisubizo imbogamizi rihura na zo.

Uyu munsi, ku wa Kane taliki ya 18 Gashyantare 2021, Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari iyobowe na Sen. Nkusi Juvenal, irimo gukora ibiganiro mu rwego rwo kumenya uruhare rw’ibigo bya Leta bikomatanyije (Boards) n’ibikora ubucuruzi (GBEs) mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Hasesenguwe impamvu zitera ibibazo by’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta bigaragara mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’u Rwanda (RP: Rwanda Polytechnic) n’ingaruka bigira ku ireme ry’imibereho myiza y’abaturage.

Komisiyo yabajije ibibazo birimo igitera impamvu y’imicungire mibi muri RP kandi iki ikigo ari gishya; kuba nta nama y’ubuyobozi ‘council’ RP ifite; imiterere ya RP ituma igira ama colleges menshi; ndetse no kudahuza ibyigishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

 Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic Dr. James Gashumba yabwiye Komisiyo ko babaye nk’abagira intege nke mu ntangiriro, intego babaga bihaye ntibazigereho, ko ariko ubu byakosotse ndetse ko mu myaka 2 ishize RP yagaragaje impinduka zitanga icyizere cyo gukemuka kw’ibibazo byagaragaye.

Ubuyobozi bwa RP bwagaragarije Komisiyo imbogamizi bahura nazo zirimo kutabasha kubona abarimu b’inzobere bigishijwe kwigisha mu mashuri y’ubumenyingiro, ikibazo cy’inzego za RP zituzuye, ndetse n’ikibazo cy’amikoro atuma hari ibyo bifuza gukora ariko ntibishoke.

Ikindi kandi Ubuyobozi bwagaragarije Komisiyo ko bubangamiwe no kuba nta Nama y’Ubuyobozi ‘Council’ RP kugeza ubu ifite,  bigatuma hari imyanzuro imwe n’imwe idafatwa, ndetse bituma iki kigo kigorwa no kubona raporo ntamakemwa mu kubahiriza amategeko (compliance audit report).

 Komisiyo ikaba yashimye ubuyobozi bwa RP ku kiganiro  bagiranye, kuko kizayifasha mu gutanga inama zizatuma imbogamizi zagaragajwe, zigaragara mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta zikosoka, kugira ngo imibereho myiza y’abaturage irusheho gutezwa imbere.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.