17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

KIPHARMA irategura gukora Yubile y’imyaka 50

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya Nov 1, 2018 saa 8:15

KIPHARMA yatangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1969 ishinzwe na Vittorio DAVITE ukomoka mu Butaliyani, kuri ubu ikaba iyobowe n’abamukomokaho Giancarlo DAVITE Umuyobozi Mukuru (Managing Director) na Giovanni DAVITE Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Executive Director).

Giancarlo Davité Umuyobozi Mukuru wa KIPHARMA

KIPHARMA yagiye ikura uko yagendaga iranguza ikanacuruza imiti yujuje ubuziranenge mu buryo bwanyuze Abaturarwanda. KIPHARMA iherereye mu Mujyi wa KIGALI iruhande rw’isoko rizwi nka Kigali City Market (KN74 St, PO.Box 263).

Ubuyobozi bwa KIPHARMA bwishimira ko iki kigo kitigeze gitezuka mu guha Abanyarwanda imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi byizewe kandi byujuje ubuziranenge, mu myaka 50 kimaze gikorera mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017, KIPHARMA yashyizeho ishami ryayo ryitwa KIPHARMA SHOWROOM riherereye ku muhanda wa Poids Lourd, yerekaniramo ibicuruzwa byayo bikoreshwa kwa muganga nk’imashini za Oxygène, amatara akoreshwa mu bitaro (lampes medicales), imashini za ecography, ibitanda byorohereza abarwayi baheze ku karago, utugare tw’abafite ubumuga n’abasaza batakibasha kwijyana, intebe zikoreshwa kwa muganga w’amenyo, imiti n’ibindi.

Aha ni ku ishami rya KIPHARMA rikorera hafi yo mu Kanogo ku muhanda wa Poids Lourds

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Hatangimbabazi Syldio, umukozi wa KIPHARMA ushinzwe igenamigambi ry’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, yavuze ko KIPHARMA yagutse ikanashamikiraho ibindi bigo nka Farumasi UNIPHARMA zicuruza imiti ku barwayi bandikiwe na muganga mu buryo butaranguza, n’Ikigo AGROTECH gicuruza imiti y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibitanda byorohereza abarwayi bamaze igihe kinini barwayi

Umwihariko wa KIPHARMA

KIPHARMA yakomeje kuyobokwa n’imbaga nini y’Abanyarwanda kubera guhanga udushya no kurangura imiti mu bigo byizewe, kubahiriza amabwiriza agenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’aya Leta y’u Rwanda.

KIPHARMA igira umwihariko mu miti itumiza i Burayi no mu buryo bugezweho ibikwamo.

KIPHARMA inihariye ku miti igenewe kwita ku ruhu ikorwa n’Uruganda SEBAMED, ibikoresho byo kwita ku bana bikorwa n’uruganda rwitwa NUBY, ibikoresho by’abakora siporo (igihe baba bagize imvune cyangwa abamara igihe kinini mu biro) biva mu ruganda TYNOR, n’amavuta ya Vaseline atumizwa i Burayi yagera mu Rwanda agapfunyikwa mu macupa yabugenewe.

Hatangimbabazi yakomeje agira ati “Dufite n’imiti dutegura yihariye tugendeye ku rwandiko rwa muganga. Twifashisha ibikoresho fatizo (matière première) ku buryo umuganga aramutse asabye kumuvangira umuti wakiza umurwayi neza arabisaba tukabimukorera.”

Hatangimbabazi Syldio asobanura uburyo bitondera kubahiriza amabwiriza yo kubika imiti

Kuri ubu KIPHARMA ifite abakozi 50 mu gihe amasosiyete yose hamwe afite abakozi 130 biganjemo Abanyarwanda.

Ubuyobozi bwa KIPHARMA burashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge ikanimakaza amahoro n’umutekano ndetse n’uburyo bw’imikorere bituma ubuzima bw’Abaturarwanda burushaho kuba bwiza umunsi ku wundi.

Imwe muri farumasi za Kipharma

Kuri Kipharma