20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Abagore 48 bo mu Midugudu yo mu Murenge wa Kimisagara bahugurwa ku kumenya kwizigamira no gutinyuka kwaka inguzanyo (Foto Rutayisire E.)

Kimisagara: Abagore barashishikarizwa gutinyuka kwaka inguzano

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya 07-09-2018 saa 06:48:18

Abagore 48 basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi bahagarariye bagenzi babo mu Midugudu igize Umurege wa Kimisagara bahawe amahugurwa abatinyura kwaka inguzanyo mu mushinga wiswe “Tinyuka wigire Munyarwandakazi” no kumenya uburenganzira bwabo kugira ngo ibigo by’imari iciriritse bibagurize.

Abagore 48 bo mu Midugudu yo mu Murenge wa Kimisagara bahugurwa ku kumenya kwizigamira no gutinyuka kwaka inguzanyo (Foto Rutayisire E.)

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’umucungamutungo wa Sacco ya Kimisagara, Madamu Mary Lambasha akaba ari na we uhagarariye abacungamutungo ba za Sacco zo mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko amahugurwa yateguwe hagamijwe gutinyura abagore kugira ngo bamenye kuzigama kandi bake n’inguzanyo kubera ko umubare w’abagore baka inguzanyo ukiri muto ugereranyije n’ikifuzo cy’uko abagore batera imbere.

Biteganyijwe ko abo bagore na bo bazigisha bagenzi babo mu gihe cy’umugoroba w’ababyeyi kugira ngo batinyuke kwaka inguzanyo, bave mu bucuruzi bw’akajagari bateze ingo zabo imbere kuko iyo umugore ateye imbere n’urugo rutera imbere.

Ikibazo k’ingwate cyabonewe umuti

 Abagore bahugurwaga baganirijwe n’umukozi wa BDF ”Business Development Fund”, abasobanurira uburyo bashobora kubona ingwate mu buryo buboroheye, kuko baba bemerewe amafaranga agera kuri 75% y’ingwate. Basabwa kujya mu kigo k’imari kugaragaza umushinga ugaragaza uko uzunguka n’amafaranga akenewe ubundi BDF ikishingira ingwate.

Lambasha yasabye abagore gutinyuka bagakora kuko umuntu atangirira ku bihumbi 100 kugera kuri miliyoni, ku buryo uko agenda yishyura neza amafaranga agenda yongerwa kugeza kuri miliyoni 10. Yaboneyeho no gusaba abagabo kuba hafi abagore babo bagafatanya kugira ngo umushinga umugore yakoze utere imbere.

Abakozi ba AMIR “Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse”, babahuguye ku kwizigama, kumenya gukoresha inguzanyo neza, gukora gahunda y’uburyo bakoresha amafaranga yabo, babigisha uburenganzira bwabo nk’abanyamuryago ba Sacco, kumenya ko abakozi ba Sacco bagomba kubaha serivisi inoze n’aho batanga ikirego mu gihe bafashwe nabi.

Uwase Kabarega Charite, umukozi muri AMIR ushinzwe imari  yagarutse ku mushinga wa Tinyuka wigire Munyarwandakazi urimo kugeragezwa mu bigo 7 by’imari iciriritse, umushinga ugira uruhare mu gufasha abagore kuko bagira ikibazo cyo kubona inguzanyo kubera kubura ingwate. Umugore ashobora guhabwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 500 ariko akabanza kwizigamira 30% y’amafaranga ashaka kwaka. Iyo ashaka arenze ibihumbi 500 bimusaba ingwate.

Madamu Uwase Kabarega yavuze ko ku mahame 7 harimo irivuga ko ibigo by’imari bigomba gushyiraho no gutanga serivisi mu buryo bunogeye umukiriya. Gukumira imyenda y’umurengera ku bakiriya. Guha umukiriya amakuru kuri serivisi no gukorera mu mucyo.

Kugena ibiciro binogeye ikigo k’imari n’abakigana, Kubika neza no kugira ibanga amakuru atangwa n’abakiriya,  Gufata neza no kubaha abakiriya no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abakiriya.

Umwe mu bahuguwe, Nirere Sylvie, wari wavuye mu Mudugudu wa Kigarama, yavuze ko yungutse byinshi birimo kumenya uko agomba gukora bizinesi kandi ahereye ku mafaranga make akirinda gushora menshi ashobora guhomba no kwirundaho imyenda myishi. Yamenye ikiza cyo kugana ibigo by’imari iciriritse azi amategeko amurengera ndetse n’arengera umushinga we.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *