Kimironko: Umudugudu w’Ingeri wiyujurije inyubako yatwaye miriyoni 15  

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 21-11-2020 saa 17:05:06
Abagize komite y'Umudugudu w'Ingeri (Foto Kayitare J.Paul)

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Ingeri mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, biyujurije inyubako irimo icyumba k’inama n’ibiro by’umukuru w’Umudugudu bifite agaciro ka miriyoni 15.

Baganizi François, umuturage utuye mu Mudugudu w’Ingeri, avuga ko Umukuru w’Umudugudu kuba akorera ahantu hazwi bizatuma nta muntu utakaza umwanya abaza aho atuye mu gihe yaba agiye gusaba serivisi.

Ati : “Twiyujurije ibiro by’umudugudu kandi turabyishimiye nubwo tutashoboye kujya kuwutaha kubera icyorezo cya Covid19 ariko biradushimishije. Ntawe uzajya ata umwanya wo kubaza aho mudugudu atuye ahubwo tuzajya tumusanga ku mudugudu.”

Umukuru w’Umudugudu wa Ingeri, Katabarwa Jean Baptiste, avuga ko bamaze imyaka ibiri batangiye kubaka. Yabwiye Imvaho Nshya ko inyubako yujujwe n’abaturage ubwabo, kandi ko ifite agaciro ka miriyoni 15.

Katabarwa akomeza avuga ko inyubako igizwe n’icyumba k’inama kinini cyakira abantu 150 bicaye neza n’ibiro azajya yakiriramo abashaka serivisi zo ku rwego rw’umudugudu.

Avuga kandi ko mbere bakoreraga inama munsi y’ibiti by’abaturage, bakora umunsi mukuru bakajya kuwizihiriza mu kabari. Ahamya ko kuba biyujurije inyubako y’umudugudu, bizabafasha kutongera gukorera inama munsi y’ibiti no mu kabari.

Yagize ati “Umudugudu w’Ingeri ufite amateka, mbere twateraniraga munsi y’ibiti, ku munsi mukuru tukawukorera mu tubari.

Iyi nyubako izadufasha byinshi mu byerekeranye na gahunda za Leta. Mbere abaturage bajyaga baza gusaba serivisi bakaza mu rugo iwange, ariko ubu bazajya baza bansange mu biro.”

Avuga ko igitekerezo cyo kubaka umudugudu cyatanzwe n’umuturage n’abaturage baramushyigikira. Yongeraho ko ubuyobozi bw’umurenge bwabahaye ikibanza bityo batangira gusiza no kubaka.

Shema Jonas, Umuyobozi w’ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo, avuga ko inyubako y’abaturage akarere kayibonamo ibisubizo. Ati:  “Biraduha ikerekezo k’ibindi bafite muri uyu mudugudu kuko kugira aho bakorera, ni urugero rw’ikerekezo kiza bafite.”

Avuga ko Umuyobozi w’umudugudu ari umuyobozi ukorera ubwitange ariko nanone kugira aho abaturage bamusanga, bishimangira imiyoborere myiza.

Ati : “Nta bwo ari byiza gusanga umuyobozi mu rugo ariko iyo bateguye ahantu heza nk’aha, bakubaka aho bakorera inama, aho Umukuru w’umudugudu akorera, ni urugero rwiza rw’ibishoboka harimo no kwirinda ruswa.”

Mukamutara Olive, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko, yashimye ubwitange abaturage bagize bakaba barashoboye kwiyubakira ibiro by’umudugudu n’icyumba k’inama.

Katabarwa Jean Baptiste, Umukuru w’Umudugudu w’Ingeri avuga ko abaturage ari bo biyujurije ibiro by’umudugudu (Foto Kayitare J.Paul)

Abaturage bo mu mudugudu w’Ingeri bafashe ifoto y’urwibutso n’Umukuru w’umudugudu (Foto Kayitare J.Paul)

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bibare yashimiye mudugudu n’itsinda bafatanya kuyobora umudugudu (Foto Kayitare J.Paul)

Abayobora amasibo na ko mite y’umudugudu bashimiwe (Foto Kayitare J.Paul)

Abaturage bake ni bo bashoboye gutaha ibiro by’umudugudu mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 (Foto Kayitare J.Paul)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “Kimironko: Umudugudu w’Ingeri wiyujurije inyubako yatwaye miriyoni 15  ”

  1. Nuko nyine ikipe ihiga izindi,icyo ni igitego indi midugudu igomba kwishyura, umudugudu w’Ingeri ubaye umudugudu w’ikitegerezo, ariko ntekerezs yuko umurenge wacu wajya udushakira ikibanza hari abantu usanga ibisigara ariko kubibona bikaba ingorabahizi ngaho executif wa Kimironko nagire icyo abivugaho
    Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.