22°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Kigali : Urubyiruko rweretswe inzira yo kwishakamo ibisubizo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 07-12-2019 saa 21:35:37
Gukorera hamwe urubyiruko rubibonamo igisubizo k'ibibazo birwugarije

Urubyiruko rwaturutse mu matsinda atandukanye ruhagarariye bagenzi barwo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge rurishimira amasomo rwahawe azarufasha  kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije harimo no kwihangira imirimo.

Ni amahugurwa bahabwaga n’umuryango Cre 8 in 8 Est Africa ku bufatanye na YADEN Eat Africa aho bafasha urubyiruko kwishakamo ibizubizo no  kumenya zimwe mu mpano bafite bakaba bafashwa gukomeza kuzikuza.

Ben Hekkema ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi mu mujyi wa Amsterdam  akaba ari nawe washinze uyu muryango yavuze ko ari iby’agaciro kuba hafi urubyiruko rugashyirwa mu matsinda kandi rugakorera hamwe kuko bituma rugera ku iterambere. Avuga ko bigaga binyuze mu  myidagaduro ariko bifite intego y’ubutumwa butambuka.

Yagize ati : “Ibibazo byugarije urubyiruko umunsi ku wundi haba mu byo rumwe na rumwe rwishoramo mu biyobyabwenge cyangwa gutwara inda zitateguwe twasanze ari ibintu byangiza ubuzima bw’urubyiruko rwacu ariko mu bufatanye ibi bibazo byaranduka.”

Mugeni Queen, umwe mu rubyiruko avuga ko ari umwe mu banyamuryango ba Cre 8 in 8 Est Africa, abarizwa mu  itsinda ry’imikino avuga ko haribyinshi yungutse.

Yagize ati : “Nungutse kudakora ngenyine ko nkwiye gufatanya na bagenzi bange, nkabazamurira impano mu gihe bayifite hakoreshejwe ubwumvikane, tugakorana kuko aribwo tuzagera ku byiza.”

Avuga ko  urubyiruko ruhagarariye bagenzi barwo mu murenge wa Nyamirambo hari bamwe babashije kugaragaza impano zabo kubera ubufatanye bigatuma urubyiruko rutabura ibyo rukora ngo rube rwajya mu biyobyabwenge. Ashimira uyu muryango kuko wabakuye mu bwigunge ndetse ukabereka inzira yo kwishakamo ibisubizo no kwihangira imirimo aho bamwe muri bo ubu bari mu itsinda ryo kumurika imideri, ababyinnyi b’imbyino gakondo, ikinamico, abaririmbyi n’abandi.

Yagize ati : “Twarebeye hamwe ese mu rubyiruko twakwishakamo gute ibisubizo by’ibibazo dhura nabyo n’uburyo twagira uruhare mu guhugura bagenzi bacu  kutishora mu ngeso mbi zishobora kwangiza ubuzima.”

Muhinyuza Pacifique , umwe mu rubyiruko rutuye mu mujyi wa Kigali akaba ari umubyinnyi w’imbyino gakondo ashima ko bahuriza  hamwe urubyiruko rukabyaza impano zarwo umusaruro, bakarufasha kuva mu biyobyabwenge n’inda zitateguwe bityo bakiteza imbere nk’urubyiruko biciye  muri Cre8 in 8 Est Africa, bakigishwa uburyo bihangira imirimo biciye mu nzira nyinshi zirimo no uburyo babyaza impano zabo umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo Mutuyimana Gabriel, yashimiye uyu muryango, ashimira urubyiruko abizeza ubufatanye kandi ko mu bufatanye bagera kuri byose.

Yagize ati : “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka ariko zishobora no gusenya ziramutse zidakoreshejwe neza. Mufite impano nyinshi mwibitseho birashoboka ko tubifashijwemo n’iri huriro ndetse n’izindi gahunda igihugu cyacu gishyiraho intore mu biruhuko tukabihuza za mpano twibitseho zibyara ikintu cy’umumaro mu buzima bwose, kubyina, gukina umupira, ikinamico, gushushanya, kuririmba n’ibindi. Ni umwanya wo kugira ngo tubigaragaze cyangwa se dufashwe kubigaragaza.”

Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Nyamirambo

Ben Hekkema washinze umuryango Cre 8 in 8 Est Africa

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.