18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Urubyiruko rwageneye isoko Kandagirukarabe mu kwirinda COVID-19

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 23-05-2020 saa 20:43:48

Umuryango Ejo Heza (Better Future for Generation ‘BFG’) ku bufatanye na NELIS (Next Leaders’ Initiative for Sustainability) kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, watangije ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ugenera soko rya Kibaya riherereye mu Murenge wa Nyarugunga Akarere ka Kicukiro Kandagirukarabe 8 .

Izo Kandagirukarabe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bisaga 200.

Mutarambirwa Jean Jacques uhagarariye BFG mu Rwanda, avuga ko uyu muryango wita ku iterambere ry’abagore n’urubyiruko kandi ugakorera ubuvugizi abafite ubumuga bityo bose ngo bagatera imbere,  watangiye ubwo bukangurambaga kugira ngo abantu mu ngeri zitandukanye bakomeze birinde COVID-19.

Ati: “Icyo tubasaba ni ukwirinda icyorezo cya Koronavirusi, mugakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune. Mugomba kandi kwambara agapfukamunwa igihe cyose, mukibuka gusiga intera ya metero imwe hagati yawe n’abandi muri kumwe”.

Kandagirukarabe zatanzwe zizafasha abagana isoko gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Mutarambirwa ashimira Leta ireberera abaturage kugira ngo iterambere ryabo barigereho vuba ariko ngo bakarigeraho banafite ubuzima bwiza, akaba ariho ahera asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Mbonyinshuti Olivier, mu izina ry’Umurenge wa Nyarugunga, yashimiye BFG yahaye ibikoresho isoko rya Kibaya mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Ati: “Turashimira BFG yatanze ibikoresho birimo kandagira ukarabe, tukaba dusaba abaturage gukaraba intoki kenshi no kwambara agapfukamunwa”.

Uwimbabazi Bernadette uhagarariye abacururiza mu isoko rya Kibaya riherereye mu kagari ka Kamashashi, avuga ko bari baragerageje kugura kandagira ukarabe ariko ko zitari zihagije bityo ngo bakaba bishimira BFG yabahaye kandagira ukarabe.

Ati “Twishimiye ko BFG iduhaye kandagira ukarabe kuko izo twagerageje kugura ntabwo zari zihagije, kandi twizeye ko zizadufasha kwirinda Koronavirusi ku buryo burushijeho”.

Muhorakeye Aline na we yishimiye ibikoresho bizabafasha kwirinda Koronavirusi bahawe na BFG. Ati “Ni byinshi BFG idukorera kuko yatwegereje uburyo bwo kwiga ikoranabuhanga ku buntu none iduhaye na kandagira ukare kugira ngo twirinde Koronavirusi, twese turayishimira”.

Bimwe mu bikorwa bya BFG, ni ukubakira ubushobozi urubyiruko n’abategarugori, gukorera ubuvugizi abafite ubumuga no gutanga serivisi zirimo iz’ikoranabuhanga ku buntu.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.