21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Umwaka utaha abagenzi batega imodoka baratangira gukoresha ingengabihe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-10-2019 saa 17:08:36
Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt Col. Nyirishema Patrick mu kiganiro n'Abanyamakuru ku byagezweho n'ibiteganywa mu kunoza ingendo(Foto Mucyo)

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) burashimangira ko bitarenze mu mwaka wa 2020 haba abashoramari mu gutwarira hamwe abagenzi mu modoka nini (bisi) hamwe n’abagenzi bazaba batangiye gukoresha ingengabihe (Timetable) kugira ngo bibafashe kumenya neza igihe imodoka ihagurukira n’igihe igerera ku byapa binyuranye bategeraho.

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Urwego RURA n’Abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019 mu rwego rwo kugaragaza aho igihugu kigeze mu guteza imbere ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (transport).

Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt. Col. Nyirishema Patrick avuga ko iyo gahunda yiswe “Public Transport Generation 2”, iteganyijwe gutangira mu 2020 kugera 2025, akaba ari urugendo rw’imyaka 5 rutangijwe rugamijwe gukemura bimwe mu bibazo byo mu myaka 6 ishize muri gahunda yiswe ‘Public Transport Generation One’ yatangijwe 2013-2019.

Lt. Col. Nyirishema agira ati: “Ikigamijwe muri iki kiciro cya 2, ni ugushaka uburyo bwo gutwarira abagenzi muri rusange neza kandi bakagererayo igihe. Mbese uyu munsi ni uburyo bwo kuzahitamo abazatanga serivisi yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu minsi iri imbere, ubu twatangije isoko rifunguye aho duhamagarira abafite ubushobozi n’ubushake hanyuma mu mezi ya mbere ya 2020 bigatangizwa”.

Avuga ko ikintu nyamukuru kiri muri iyo serivisi ari uko umuntu azajya aba azi ahantu runaka bisi ihagurukira ndetse n’isaha ihagurukiraho kuko bitashobotse kubigeraho mu kiciro cya mbere (2013-2019) kibandaga gusohoka mu mikorere ya kera y’ibintu bitagendaga hanyuma abantu bakinjira mu rugendo rwo kunoza kurushaho.

Avuga ko mu 2013 Umujyi wa Kigali wari ufite ikibazo gikomeye mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bigatuma abari muri uwo mwuga bakora uko bishakiye nta gahunda, bagahitamo aho bari bukorere hari abagenzi cyangwa bagahindura ikerekezo uko bashatse.

Abanyamakuru bitabiriye ari benshi mu nama nyunguranabikerezo na RURA(Foto Mucyo)

Lt Col. Nyirishema avuga ko nta masaha y’akazi yabagaho ndetse abantu bagategereza imodoka batazi ko iri buboneke bikanagera aho amasaha y’umugoroba abantu baheraga ku muhanda babuze uko bataha imodoka zarangije akazi zahagaze.

Avuga ko ikiciro urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ruvuyemo, cyari kigamije guca akajagari, gushyiraho uburyo abantu bakora no gushyiraho imihanda ikorerwamo igahabwa n’abayishinzwe ndetse n’amasaha y’akazi imodoka nini zigomba gusorezaho.

Ashima uruhare rw’itangazamakuru mu kumenyesha Abanyarwanda amakuru akwiye ku bijyanye no gutwara abantu kuva mu 2013 haba muri Kigali no mu gihugu hose.

Abanyamakuru bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yo kumurika ibiteganywa kunozwa na RURA mu bukerarugendo (Foto Mucyo)

Eng. Katabarwa Emmanuel ukuriye Igenamigambi muri RURA, avuga ko mu kiciro cya 2 hagiye kurebwa ibyatuma abantu bareka kugenda mu modoka zabo bagakoresha cyane bisi zibatwarira hamwe kandi hakabaho guhindura uburyo byakorwa neza zihutisha abantu kurusha iz’abantu ku giti cyabo.

Eng. Katabarwa avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RURA, RTDA, Umujyi wa Kigali biri kuganira uko byakorwa.

Avuga ko iyo gahunda izarangwa no kugabanyamo imihanda ya Kigali ibice 3 harimo igice cyahariwe imodoka zihuta zigahabwa uburenganzira (priorité) haba mu masangano, muri feu-rouge no mu mubyigano, ibyo bikazaharirwa amabisi manini atwara abagenzi hamwe. Ikindi gice kizareba uburyo imodoka zishyirwa mu mihanda, hanyuma hashyirweho n’amasaha imodoka igomba kugerera ku cyapa kugira ngo bifashe abagenzi bibereye mu rugo gukoresha amasaha.

Ati: “Nta bwo umuntu apfa gutega gusa cyangwa ngo ahaguruke age ku cyapa atazi igihe imodoka imugereraho. Hagiye gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga rifasha abagenzi kureba ingengabihe y’amasaha umugenzi n’abatwara amabisi bashobora kwifashisha bareba igihe imodoka ihagurukira, n’igihe igenda igerera ku byapa abantu badategereje umwanya”.

Mu rwego rwo kubinoza RURA n’izindi nzego bizashyiraho itsinda ry’ubugenzuzi binashyirwe mu ikoranabuhanga kugira ngo barebe niba byubahirizwa. Muri urwo rugendo Generation 2, hazibandwa no guha amakuru ajyanye n’igihe abagenzi ndetse no kureba uko abashoferi bakubahiriza ibisabwa n’itegeko ry’umurimo kugira ngo bafatwe neza”.

RURA igaragaza ko Umujyi wa Kigali kugeza ubu utuwe n’abagera kuri miriyoni 1.6 mu myaka 2 bazaba bageze kuri miriyoni 4 kandi bagomba gukora ingendo. Mu bushakashatsi bwa RURA bwo muri Gashyantare –Mata 2019, Umujyi wa Kigali ubarurirwamo bisi nini 450, byibuze bisi imwe ugereranyije ikaba ikora ibirometero 164 ku munsi.

Nk’uko bigaragazwa 3% ni bo bagenzi bakoresha bisi nini, 34% bagakoresha imodoka zabo bwite, abagenzi 60% bakoresha moto hanyuma 3% bagakoresha amakamyo. Gusa 60% by’ababajijwe mu bushakashatsi bagaragaza ko batinda ku byapa kubera bisi kandi abenshi binubira kugenda bahagaze.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Nyirishema Patrick hagati, iburyo ni Kulamba Anthony uyobora Ishami ry’Ubwikorezi muri RURA, na Eng Katabarwa Asaba Emmanuel ushinzwe igenamigambi(Foto Mucyo)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

4 Comments on “Kigali: Umwaka utaha abagenzi batega imodoka baratangira gukoresha ingengabihe”

  1. Hello
    Ese ikibazo cya shirumuteto bakivuzeho iki?
    Bus zarinziza ariko gushirira umuteto muri bus wishyuye ayawe rura ikabishyigikira mbona ntaburenganzira umugenzi afite kuri bus zibatwara nkabyabi camion bijyana imyanda induba

  2. Tuve kuri shirumuteto, ahubwo amafaranga birirwa biba abagenzi ngo ni wifi (internet) barumva aribyo. Ntabwo bikwiye kwishyuza umuntu service ku ngufu ubu abenshi bifitiye za internet zabo unlimited, abandi nabo nta smartphone batunze ariko ngo kuko bashaka gutega public transport bagomba gukatwa like 30frs ya internet. Ubwo ni ubujura rwose Rura yisubireho. Barebe uburyo service yishyurwa nuyikeneye. (Ushaka wifi ya bus ayishyure ku ruhande ahabwe password) utayikeneye nawe yishyure urugendo gusaa.

  3. Bihindutse byaba aribyiza! ikindi ni moto nyinshi mu muhanda niyo ubonye imodoka shoferi kujyenda adepasanya nabo bibangamira benshi.
    Gusa reta yacu ndayizera mugufata ibyemezo. Murakoze!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.