26°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Kigali: Umufundi utari mu ishyirahamwe rizwi ntiyemerewe kubaka rukarakara

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 06-10-2019 saa 14:02:21

Nta mufundi wemerewe kubaka amatafari ya rukarakara atari mu ishyirahamwe rizwi, kugira ngo bizafashe kumenya abazagira amakosa bakora mu myubakire bityo babihanirwe n’amategeko.

Ibi ni ibyavugiwe mu nama yahuje abayobozi mu Mujyi wa Kigali, abubatsi bibumbiye muri sendika yabo (STECOMA) ndetse n’Ikigo k’igihugu gishinzwe imiturire (RHA).

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Nsabimana Ernest, yavuze ko  kubakisha rukarakara bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko, abubaka bakagendera ku mabwiriza yashyizweho kuko bitabaye ibyo wasanga ubwubatsi bwa rukarakara bukozwe mu kajagari.

Ku kibazo cy’abafundi bavuga ko ingano yagenwe y’itafari rya rukarakara ari nto yagombye kongerwa kuko ingero z’itafari rya rukarakara rizaba ryemewe mu gihugu hose rigomba kuba rifite cm 30 z’uburebure, cm 20 z’ubugari na cm 15 z’ubugejuru (30×20×15), Muhire Janvier  Umuyobozi ushinzwe Amategeko y’Imiturire n’Imyubakire mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority), yavuze ko niba babibona nk’impungenge ko ababishinzwe bazongera bakabireba.

Yagize ati “Ziriya ngero zashyizweho hifashishijwe abahanga mu bwubatsi ndetse na bamwe mu bahagarariye amashyirahamwe y’abafundi. Icyakora kuba bagaragaje impungenge ni ikintu kigomba kongera kuganirwaho, basanga hari icyo byakwangiza ku buziranenge bw’inyubako bikaba byahinduka.”

Musirikare Mandera Amoss ni umufundi mu Mujyi wa Kigali ubarizwa muri Sendika y’abafundi STECOMA afite impungenge ku ikoreshwa rya rukarakara kuko asanga barashyizeho amabwiriza agoranye.

Agira ati “Navukiye mu nzu ya rukarakara, mfite imyaka 40 n’ubu iyo nzu iracyahari. Nemera koko ko ari ngombwa gushaka itaka ryiza ndetse ukavangamo n’ibyatsi kugira ngo itafari rikomere. Ikibazo mbona ni uko amabwiriza atanga ingero z’itafari ryemewe ugasanga agatafari ari gato kandi bigasaba ko urara icyondo ugikase ukazabumba bukeye.”

Akomeza avuga ko ibyo bizatuma ako gatafari ukabumbye agahenda ku buryo uzasanga na none ibiciro byongeye kutorohera abaturage. Arasaba ko ingano y’itafari nibura yakongerwa.

Musirikare kandi yishimiye ko umufundi uzubaka inzu ikagwa azajya abibazwa, ibi bikazafasha koko kujya bareba itaka bakoresha babumba amatafari.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.