18°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Polisi yerekanye abasore bibaga Televiziyo n’ababakoreshaga

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-08-2020 saa 15:05:39
Polisi yerekanye abasore bakurikiranyweho ibyabaha by'ubujura n'ababakoreshaga muri ibyo bikorwa (Foto Kayitare J.P)

Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020  yerekanye itsinda ry’abasore bibaga televiziyo mu nzu z’abaturage ndetse n’ababakoreshaga muri ubwo bujura bakekwaho.

Abagize iri tsinda bafashwe mu bihe bitandukanye, biyemerera ko batoboye inzu z’abaturage mu Mujyi wa Kigali bakoresheje imitarimba, bakabisabira imbabazi.

Tuyizere Eric ufite imyaka 20 uvuka mu karere ka Ngororero wagaragaye mu mashusho arimo kwiba muri Nyarutarama, asobanura  uko yatangiye ibikorwa by’ubujura.

Ati: “Navuye Iwawa mpura n’umuvandimwe arambaza ati uzabaho ute? Ati ngwino tujye tujyana kwiba nibwo twajyanye kwiba, ari nabwo camera yadufashe. Ibyo twibye twahise tubigurisha, amafaranga turayagabana”.

Undi musore ukekwaho kwiba, Muhawenayo Augustin ufite imyaka 32 uvuka mu karere ka Rusizi, yiyemerera ko yageze i Kigali agatangira kwiba akabisabira imbabazi.

Ati : “Nageze i Kigali ntangirana n’ibikorwa by’ubujura ariko kugeza ubu nanjye nta mahoro mfite. Ubujura nakoraga ni ubwo gupfumura inzu nkibamo za televisiyo ariko niyemeje guhinduka, nkabwira ababikora ko babireka”.

Ahamya ko amaze gufatwa inshuro 5 yibye ndetse ko yanavuye mu kigo cya Iwawa. Yiyemerera ko iyo bibye babona amafaranga ariko nta minsi bayamarana kuko bahita bajyana mu ndaya no mu kabari.

Muri iri tsinda hari abashinzwe kurira ibipangu bakajya kwiba, abashinzwe gucungira abiba n’abakingura urugi rw’inzu bagiye kwibamo.

Nsabiyeze Nuhu ukorera ubucuruzi mu karere ka Rubavu, ari na we waguraga ibyibwe akanategera abagiye mu bikorwa by’ubujura, yemera ibyo ashinjwa n’abo yakoreshaga akabisabira imbabazi.

Ati : “Nafatiwe i Kigali nje kugura Televiziyo. Ndasaba imbabazi kuko ngura Televiziyo nzi neza ko ari inyibano. Nsanzwe nzicuruza mu Mujyi wa Rubavu ariko nkashyiramo n’izitari nshya”.

Avuga ko yamenye ko ari abajura agakomeza gukorana nabo kubera inyungu yakuragamo. Asobanura ko yaziguraga n’abazibye kuri make akazigurisa ku giciro cyo hejuru.

Mutaganda Venant uherutse kwibwa n’iri tsinda mu mudugudu wa Kimisange, mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, avuga ko babyutse bagasanga bishe idirishya ryo mu ruganiriro bakabatwara televiziyo n’imyenda.

Kugira ngo ibyibwe iwe bifatwe, ngo byagizwemo uruhare n’umumotari wagize amakenga akabona uko uwo atwaye, afite televiziyo mu mufuka agahitamo kumugeza aho abanyerondo bari agahita agaragaza ko uwo atwaye ari igisambo.

Umuvugizi wa Polisi CP  Kabera Jean Bosco  asobanura ko abakekwaho ubujura barimo ibyiciro 2. Abiba batanu n’abagura ibyibwe babiri kandi ko bari barabigize umuco.

Ati : “Hari abantu bagize ubujura umuco bagahungabanya umutekano w’abaturage bakabiba ibyabo baruhiye, bakoreye, abandi nabo bakumva ko bagomba kugenda bakabyiba bakabigurisha, bigaragara ko ari nk’umuco”.

CP Kabera agaragaza ko habanje gufatwa ukekwaho ubujura umwe, bituma hafatwa abandi bane baba batanu.

Asaba abagura ibintu bitari bishya kugira ubushishozi. Ati “Turasaba abantu bagura ibintu badashishosheje neza ko atari byiza. Ni byiza ko bamenye aho byaturutse”.  

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba  ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri , imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Bimwe mu bikoresho aba basore bibye mu ngo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali (Foto Kayitare J.P)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.