Kigali: Ntawuzongera guhabwa amashanyarazi yakorewe ‘installation’ n’abatazwi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 13-01-2021 saa 14:50:08

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenyesheje Abaturarwanda bose bafite, bari kubaka cyangwa bateganya kubaka inyubako zo guturamo mu Mujyi wa Kigali ko guhera tariki ya 1 Werurwe 2021, nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG/ EUCL) atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako ye, yakozwe cyangwa izakorwa n ‘umuntu ufite uruhushya rumwemerera gukora.

Izo ni zimwe mu ngamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukumira inkongi zijya zifata inyubako ahanini bitewe n’amashanyarazi yashyizwemo nabi, ibikoresho bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje, nk’uko bikubiye mu mwabwiriza agenga ibikorwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Ayo mabwiriza ateganya ko abikorera bashaka gukora imirimo ijyanye n’amashanyarazi (Installation) bagomba kubisabira uruhushya rutangwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bakaruhabwa habanje kurebwa ko bafite ubumenyi bwo kubikora.

Ateganya kandi ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RURA Dr. Nsabimana Ernest, rishimangira ko hari urutonde rw’abamaze gusaba ibyo byangombwa bishimangira ko bemerewe gutanga izo serivisi mu buryo butateza ikibazo.

Amabwiriza agenga igikorwa cyo gushyira amashanyarazi mu ngo no mu zindi nyubako yashyizweho mu Kwakira 2012 hagamijwe gukemura burundu ibibazo bituruka ku mashanyarazi yashyizwe mu nyubako nabi, no kurinda ibikorwa remezo n’ibidukikije impanuka za hato na hato ziterwa n’ingaruka mbi z’amashanyarazi mu gihe adakoreshejwe neza.

Kugira ngo RURA itange uruhushya rwo gukora imirimo y’amashanyarazi ibanza kureba ko urusaba afite ubumenyi buhagije bw’ibyo agiye gukora binyuze mu bizamini bitangwa ku bufatanye n’Urugaga nyarwanda rw’Abenjenyeri.

Impushya zatangiye gutangwa  mu mwaka wa 2015, kugeza ubu abamaze kuzihabwa barakabakaba 100, ukaba ari umubare muto cyane ugereranyije n’abakora ibijyanye n’amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hose mu Gihugu.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.