Kigali: Imodoka yafatiwemo amabaro 6 y’imyenda ya caguwa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-11-2020 saa 05:18:57
Mbabazi Esther, wafatanywe amabaro 6 y’imyenda ya caguwa ya magendu yakuraga mu Karere ka Rubavu

Ku kicaro cya Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugore witwa Mbabazi Esther wafatanywe imodoka ifite icyapa kiyiranga cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, CGO 7079 A/19 ipakiye amabaro 6 y’imyenda ya caguwa ya magendu.

Mbabazi wafashwe avuga ko iyi modoka yifashishaga mu gutwara iyi myenda ye ayikura mu Karere ka Rubavu, yayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu mugore yafatiwe ku Giticyinyoni yinjira mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, yari avuye mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mbabazi wari utwaye iyi modoka ari na we nyiri myenda, imodoka akoresha yari ifite ibirahuri byijimye mu rwego rwo guhisha Polisi kugira ngo batamenya ibyo ayipakiyemo, yafashwe ageze ku Giticyinyoni avuye mu Karere ka Rubavu aho yari akuye iyo myenda bivugwa ko hari abandi bantu bayihageza akajya kuyihakura. Ariko uko wagerageza kubihisha kose Polisi iragenzura, upfa kuba hari ibyo ukora bitemewe, biramenyekana.”

CP Kabera yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko nta kiza bibagezaho na kimwe uretse igihombo.

Ati: “Urabukora rimwe kabiri ariko ubwa gatatu uzafatwa ushyikirizwe ubutabera. Nk’uko amategeko abiteganya iyi modoka irafatirwa, imyenda na yo irafatirwa bizatezwe cyamunara kandi n’umushoferi wari uyitwaye azishyura ibihumbi bitanu by’Amadorari y’Amerika (USD 5000). Urumva ko nta nyungu yo gukora ibyaha, kuko uyu imodoka yayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ntabigaruje n’imyenda arayibuze, agiye no gutanga amande kandi n’uwamukodesheje imodoka na we arayibuze kuko izatezwa cyamunara.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko ry’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba (EAC), rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ni ryo riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorari y’Amerika (USD5000).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

3 Comments on “Kigali: Imodoka yafatiwemo amabaro 6 y’imyenda ya caguwa”

  1. Congratulations kuri police yacu.
    Ubucuruzi butemewe burimo guhombya abacuruzi babikora kinyamwuga. Nkuwo yarabyinjije atabisoreye, yarangiza agacuruza iruhande rwuwabizanye yasoze. Ugasanga arateza abandi igihombo.
    Nibace munzira zemewe kandi bazunguka ibikwiye.

  2. Nakundi niyihangane bibaho byose byatewe nimisoro yacaguwa yazamutse bayisoresha kenshi cyane bamuganirize bamworohereze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.