23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Imbamutima z’abamotari, abajya n’abava mu ntara (Amafoto)

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 03-06-2020 saa 14:43:16
Abamotari bishimiye kugaruka mu kazi kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Nyuma y’aho ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri hagaragayemo ingingo yemerera abamotari, abava n’abajya mu ntara bakomorewe uretse abo mu turere twa Rusizi na Rubavu, bamwe mu bamotari n’abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza amarangamutima yabo.

Umunyamakuru wa Imvaho Nshya wageze muri gare ya Nyabugogo saa moya n’igice, yabonye abamotari batari bake bari mu kazi kandi bafite abakiriya, abona imodoka zivana n’izijyana abantu mu ntara.

Ugeze imbere y’aho imodoka zinjirira muri gare, abagenzi bava mu modoka bagakaraba babifashijwemo n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazwi nka ‘Youth Volunteers’

Urubyiruko rufatanije n’abapolisi bagenzura neza niba abagenzi binjira muri gare bakaraba intoki, ndetse bakanakarabya abashoferi bakoresheje umuti w’isuku (Hand Sanitizers).

Mbarushimana Eulade yashimishijwe no kongera kugaruka mu kazi ko gutwara abagenzi, akaba yizeye ko umuryango we uribubone amafunguro nta nkomyi. Yongeraho ko icyo ashyize imbere ari ukwirinda akanarinda abakiriya be Koronavirusi.

Ati: “Nishimiye ko umuryango wanjye uribubone amafunguro bitangoye ariko icyo nshize imbere ni ukwirinda no kurinda abakiriya banjye Koronavirusi”.

Murenzi Faustin na we ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko yahagurutse i Rutare mu karere ka Gicumbi saa kumi zo mu rukerera agarutse mu kazi.

Avuga ko nubwo yaraye adasinziriye anyotewe n’amafaranga ariko ngo hari icyo aribwoherereza umufasha we.

Ati “Nazindutse kare ubu nizeye ko ndibubone icyo noherereza umuryango wanjye nibura ukongera kurya akanyama kuko tugaheruka mbere Korona”.

Ndababyariye Elias yishimiye ko asubiye mu ntara mu karere ka Burera akavuga ko ubuzima yari abayemo bwari bushaririye akaba azagaruka gushaka akazi mu minsi iri imbere.

Ati “Njye nakoraga ibiraka Korona ituma ibintu bihinduka. Mfite ubwoba ko hari igihe bakongera kudufungirana ubuzima bukarushaho kuba bubi nubwo butari bwiza. Nakubwira ko nzagaruka ibintu bimeze neza nkongera gushaka akazi”.

Katushabe Jane wari uvuye mu ntara y’Iburasirazuba yahamirije Imvaho Nshya ko ariho COVID_19 yamusanze bityo akabura uko agaruka mu Mujyi wa Kigali, akaba yishimiye kongera kubona inshuti n’umuryango we.

Bwiruka Léonard avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali avuye mu karere ka Ngororero azaniye abavandimwe be amafunguro kuko babayeho nta kazi bafite, bityo kubona amafunguro bikaba bitaribiboroheye.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugenzura niba abinjira muri gare bubahiriza intera banakaraba intoki

Ati “Ndashima Imana ko mvuye mu Ngororero nkaba nzaniye abavandimwe banjye ibyo kurya kuko batakaje akazi. Ndanashimira ubuyobozi bwiza bwacu bwatanze umurongo wo kwirinda Koronavirusi kuko mu nzira twajemo, byasabaga ko dukaraba cyane kandi ni byiza”.

Amakuru Imvaho Nshya yashoboye kumenya, nuko ubuyobozi bw’ishyirahamwe rihuriza hamwe abatwara abagenzi mu ntara (ATPR) bwamaze kubwira abo bireba ko ntawemerewe gukata itike hejuru ya saa kenda z’amanywa kugira amasaha yo kutagenda hejuru ya saa tatu z’ijoro yubahirizwe.

Abinjira muri gare ya Nyabugogo babanza gukaraba intoki kandi neza

Abaturage bava mu ntara baraza bafite n’imizigo

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.