23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Ibihugu 10 bigiye gushyiraho amabwiriza y’ubushakashatsi mu by’imiti

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-02-2020 saa 09:35:30
Abashakashatsi mu by'ibinyabuzima bo mu bihugu bya COMOFAC bagiye gushyiraho igitabo kizagena uko ubushakashatsi ku binyabuzima bukorwa n'ibibuvamo (Foto Samuel M)

Ibihugu icumi byo ku mugabane w’Afurika byibumbiye mu muryango wa Komisiyo y’amashyamba yo mu bihugu byo hagati (COMIFAC), ari byo  u BurundiCamerounCongoGabonGuinée EquatorialeRépublique Centrafricaine, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u RwandaSao Tomé-et-Principe na Tchad, biteraniye i Kigali mu nama yo gushyiraho amabwiriza agenga ubushakashatsi mu by’imiti n’izindi nyungu zituruka ku binyabuzima (ibimera n’inyamanswa), kugira ngo bigirire akamaro bene byo.

Ni ibizava mu nama y’iminsi itatu yabahurije i Kigali, guhera kuwa 12 Gashyantare 2020, yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nagoya, ku ngingo yerekeranye no gusaranganya ibyiza bikomoka ku binyabuzima ‘Genetic Material Resources’, kugira ngo bibyarire umusaruro bene byo, aho bikomoka, mu nyungu zibikomotsemo binyuze mu bushakakashatsi.

Bakundukize Dismas, Umuyobozi ushinzwe imicungire y’amashyamba mu kigo k’Igihugu gishinzwe amashyamba, akaba n’imboni y’amasezerano mpuzamahanga ya Lyon yo kurwanya ubutayu n’iyangirika ry’ubutaka, yabwiye itangazamakuru ko nubwo byashyizwe mu mirongo migari na mbere ariko kugeza ubu nta mabwiriza agena uko bikorwa, uko izo nyungu zagera kuri bene ibyo binyabuzima.

Ati “Dufate nk’urugero nk’iki giti kitwa Umusheshe, ni igiti kiboneka hano muri aka gace kacu k’Afurika y’Iburasirazuba, kigakorwamo ibintu by’agaciro gakomeye; ubundi byari biri aho ko ibyo bintu bikomotse kuri icyo giti cyangwa no ku bindi binyabuzima bitwarwa n’abantu hanyuma bene byo basigaye ntibagire icyo babona.

Ayo masezerano rero ya Nagoya aravuga ati ‘Ibikomoka ku binyabuzima, agaciro kavuyemo cyangwa umusururo ugomba gusaranganywa na ba bandi bene byo, aho bikomoka. Bene byo ni ba bandi ba gakondo b’aho biri cyangwa se igihugu muri rusange”.

Bakundukize akomeza atanga urugero ko nk’ubu mu Rwanda icyo giti cy’umusheshe kiri mu bigeraniwe no kuzimira kuko cyaranduwe mu misozi yo mu giturage bitewe n’uko bakirimbuye ngo kige gukorwamo umubavu w’agaciro bigakorwa mu buryo bwihuse nta kwita ko cyazimira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COMIFAC, Ndomba Ngoye Raymond, yavuze ko nibamara gushyiraho ayo mabwiriza bazahindukira bage ku bayashyira mu bikorwa nk’abashakashatsi, abo mu by’ubukungu n’abandi kugira ngo bayamenye.

Umushakashatsi Naramabuye Francois Xavier, Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda n’izindi kaminuza, yavuze ko bari guhuza ubunararibonye bw’abashakashatsi bagiye bahugurwa, bivemo igitabo gitanga umurongo w’uburyo za laboratwari zikorera muri COMIFAC zizajya zikora kugira ngo umuryango ugere ku rwego rwifuzwa nk’uko n’i Burayi n’Amerika n’ahandi bagira ibitabo biyobora ubushakashatsi buzatuma ibidukikije bikoreshwa bitangijwe ku nyungu z’abazabaho mu bihe biri imbere.

Aya mabwiriza kandi azagirira akamaro abakora ubuvuzi bwa gakondo kimwe n’abashakahsatsi mu by’imiti ya gakondo kuba umuti ikimera runaka bavumbuye ko kivura indwara runaka, hanyuma cyajyanwa hanze kubyazwamo imiti yo muri farumasi bakaba bafite amategeko bifashisha azatuma inyungu yabyo ibageraho kubera ubwo buhanga bavumbuye.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.