27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Hasobanuwe imiterere ya JADF n’imbogamizi zikigaragara mu mikorere yayo

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 21-11-2019 saa 10:57:32
Kazaire Judith Umuyobozi w’Ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza na JADF muri RGB

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF/Joint Action Development Forum) ryashyizweho kugira ngo ryunganire ubuyobozi, kandi binyuze mu nzego  Abanyarwanda bakoreramo bashobore kugira uruhare mu iterambere ryihuse mu gihugu.

JADF ishyirwaho n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo mu mwaka wa 2015, agaragaza inshingano n’umusaruro itegerejweho.

Ni ihuriro rigizwe n’abikorera, imiryango ya Sosiyete Sivire, abakora mu miryango itari iya Leta, abakora mu miryango ishingiye ku myemerere, ibigo by’amashuri   ndetse n’ibindi bigo byose bikorera ku rwego rw’Akarere. Aha ariko hagaragara imbogamizi z’uko hari abatitabira  inama zayo bitewe n’uko bamwe bashobora kuba badasobanukiwe ko babarizwa muri iri huriro.

Izi nzego zose ziba zigomba gufatanya kugira ngo zihutishe iterambere, kandi habeho gukoresha  neza umutungo bityo n’umusaruro ube mwinshi.

 

 

Asobanura amateka ya JADF, Kazaire Judith Umuyobozi w’Ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza na JADF mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yavuze ko inshingano  nyamukuru ari  ukugira umusanzu itanga mu iterambere ry’igihugu cyane cyane hashingiwe ku nkingi za Guverinoma; ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere.

Mu kiganiro yahaye abayobozi b’Inzego z’ibanze ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere tugize uyu mugi, yasobanuye ko muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1) yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2017, ririya huriro ryagaragajwe cyane nk’urubuga rwo guhurizamo igenamigambi no gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma.

Yagize  ati: “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, iri huriro risobanurwa nk’urubuga rwo gukoreramo igenamigambi rihujwe kandi rifatanyijwe ndetse nk’urubuga rwo kubazwa imirimo dukora n’umusaruro bigirira abaturage  no kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zose.”

Yakomeje avuga ko icya kabiri JADF itegerejweho ari  uguteza imbere imikoranire inoze hagati y’inzego zose za Leta n’iz’abafatanyabikorwa.

Inshingano JADF ifite mu turere

Inshingano ya JADF muri Gahunda y’imyaka 5 y’iterambere ry’Akarere (DDS) ni ugukora igenamigambi rya buri mwaka n’ingengo y’imari ku bagize ihuriro ryose.

Uruhare itegerejweho ni uko ibikorwa byayo bihuzwa n’imihigo y’uturere kugira ngo umusaruro wayo ube mwinshi n’iterambere ryihute, ikindi ni ukugira uruhare mu gutegura imihigo ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya DDS.

Mu rwego rwo kugira ngo imikoranire igende neza, habeho guhanahana amakuru, Kazaire yasobanuye ko iri huriro ry’abafatanyabikorwa riba rifite komite igizwe n’inzego zo ku rwego rw’Igihugu akaba ari yo ishyiraho gahunda y’igihe kirekire ndetse ikagena n’ikerekezo cyaryo cyubakiye ku k’Igihugu, igasesengura ibikorwa biba byagezweho n’imbogamizi ziba zagaragaye kugira ngo hashyirweho ingamba zituma rikora neza.

Iri huriro rikurikiranwa kandi n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) nyuma y’uko itegeko rirugenga rivuguruwe  mu mwaka wa  2016, rugahabwa inshingano zo gukurikirana ibikorwa byaryo no kuryubakira ubushobozi haba mu buryo bw’amafaranga n’ubundi bwose  kugira ngo rikore neza, igashyiraho igenamigambi ry’igihe kirekire, igafatanya n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’Intara kuyobora Inama y’Ihuriro ngishwanama ry’abafatanyabikorwa  ku rwego rw’Intara no ku rw’Umujyi wa Kigali.

Agaruka ku bijyanye n’Inama ngishwanama, Kazaire yasobanuye ko iba iri no ku rwego rw’uturere ifite inshingano zo guhuza imbaraga kugira ngo habeho ibiganiro no gufatanya kugamije umusaruro ufatika, gusesengura gahunda z’ibikorwa by’abafatanyabikorwa ikareba ko yuzuzanya na gahunda zihutirwa akarere kaba kashyize mu mihigo cyangwa mu bindi bikubiye mu bikorwa by’akarere.

Ikindi ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’abagize JADF, gutegura no kumenyekanisha ihuriro ndetse no kuriha imbaraga ku rwego rw’akarere.

Bimwe mu bikorwa byagezweho

Nubwo hari ahakiri intege nkeya mu mikorere y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere,  Kazaire yavuze ko hari intambwe yatewe cyane cyane mu mikoranire hagati yaryo n’akarere.

Agaruka kuri bimwe mu bikorwa byagezweho n’abafatanyabikorwa mu gihe cy’umwaka w’ingengo y’imari  ushize, yavuze ko habayeho kubaka ubushobozi bw’ abakozi ba JADF n’abagize komisiyo zayo mu turere. Hashyizweho gahunda ihoraho yo guhugura (Coaching) abari muri ririya huriro, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali hakaba hari ubishinzwe.

Hariho na gahunda yo kwigiranaho, aho abagize intege nkeya bigira ku babaye indashyikirwa mu rwego rw’uturere kugira  ngo na bo bazamuke.

Kazaire ati: “Iyi gahunda tubona igira umusaruro mwiza kuko tubona raporo kandi zikoze neza ugereranyije n’ibihe byo hambere.”

Hakozwe isesengura ku mikorere ya JADF

Kazaire yavuze ko isesengura ryakozwe na RGB mu turere  30 tw’igihugu, ryagaragaje ko ariko hagikenewe ingufu  mu mikorere ya JADF kuko ubushobozi bw’abayigize butaraba bwinshi cyane nkuko bikwiye,  hakenewe no kuvugurura amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe  arebana n’imikorere yaryo.

Yagize ati: “Haracyakenewe imbaraga kugira ngo abafatanyabikorwa bahuze igenamigambi ryabo n’imihigo y’akarere na gahunda y’imyaka 5 y’iterambere ry’akarere, ikindi JADF nyinshi ntizifite amahame ngenderwaho y’imikorere yazo mu karere runaka, hari n’ikibazo cy’abanyamuryango batitabira inama y’abafatanyabikorwa bigatuma imbaraga zidahuzwa neza uko bikwiye.”

Kazaire Judith Umuyobozi w’Ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza na JADF muri RGB, yavuze ko hagomba kubakwa ubushobozi bw’ihuriro mu buryo buhoraho no kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru no gutanga raporo y’ibikorwa byakozwe, kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi kuko ngo hari igihe mu mafaranga abafatanyabikorwa baba bagennye y’ibikorwa bigamije kuzamura ubuzima bw’abaturage usanga  amenshi agenda mu bindi birimo imishahara, imodoka n’ibindi.

Abitabiriye inama basabye ko ibikorwa byose biba byakozwe n’iri huriro byajya bigaragazwa muri raporo kandi ko hatekerezwa kuri  JADF ku rwego rw’umurenge kuko kera yahozeho.  Kuri iki  kijyanye no gukorera ku mirenge, RGB igaragaza ko  byavuyeho bitewe n’uko abagize ihuriro bahoraga mu nama ugasanga umwanya wo gushyira mu bikorwa gahunda ziba zagenwe ubura.

Mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere; abantu bose bafite ibikorwa mu Karere basabwa guhura, bagahuza igenamigambi bakazajya no gusuzuma niba birimo gushyirwa mu bikorwa neza.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.