Kigali : Hari abacuruzi byagoye gukinga saa kumi n’ebyiri

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 06-01-2021 saa 06:31:30

Kwinubira “gutaha kare nk’inkoko y’umweru”, kwimyoza, gukinga imiryango y’ubucuruzi abacuruzi bakicara imbere yayo, kwiruka, kurema udutsiko, umurongo wamaze igihe kinini ahategerwa imodoka, gufatira abantu mu kabari n’ibindi, ni byo byagaragaye muri santeri z’ubucuruzi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Mu bice bitandukanye bigize Umurenge wa Nyarugunga by’umwihariko ahari ibikorwa by’ubucuruzi, umunyamakuru w’Imvaho Nshya yahageze mu masaha ya saa kumi n’imwe zo ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021, akurikirana uko amabwiriza yo kwirinda CCOVID-19 ashyirwa mu bikorwa.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 04 Mutarama 2021, rivuga ko ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko, n’amaduka bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

Mu Murenge wa Nyarugunga ahazwi nk’i Kanombe, gukingira igihe byubahirijwe ariko bigora bamwe mu bacuruzi babwiye Imvaho Nshya ko gukinga kare babifata nko gutaha kare nk’inkoko, abandi bakinubira ko amasaha y’umugoroba ari bwo bacuruza cyane.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko gukinga kare bizatuma umubare w’abandura ugabanyuka ibintu bigasubira uko byari bimeze.

Sekanyaka Anselme ati:“Abacuruzi tugomba kubahiriza ibyemezo byashyizweho n’ubuyobozi kuko Covid19 byagaragaraga ko imibare yiyongereye. Gukinga aya masaha ni bwo buryo buzatuma imibare y’abandura igabanyuka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugunga Uwamahoro Genevieve, agenzura uko abacuruzi bashyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe

Santeri iherereye imbere y’Ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali, abacuruzi bakingiye igihe ariko bagakomeza kuba bahagaze imbere y’aho bakorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Géneviève, hari aho yageze asanga hari abikingiranye mu nzu z’ubucuruzi arabahana anabagaragariza ko bakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho.

Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Nyarugunga, hari aho zatahuye abaturage bari mu kabari barimo kunywa inzoga kandi bibujijwe ariko zihita zibafata ndetse n’akabari karafungwa.

Ahategerwa imodoka, saa kumi n’imwe na mirongo itanu n’itanu (5:55 pm), hari umurongo munini abagenzi barimo n’abanyeshuri bari bavuye ku ishuri babuze imodoka ibatwara.

Santeri y’ubucuruzi yo mu Kamenge abacuruzi bakinze ariko hakomeza kugaragara udutsiko tw’abantu batumvaga neza gutaha kare ari na ko hari imodoka zipakurura ibiribwa zikuye mu ntara.

Ahenshi Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yanyuze nko kwa Habyarimana hari hakinze uretse amaduka acuruza imiti (Pharmacies) yarakinguye.

Abatanga serivisi za Mobile Money ndetse n’iza Airtel Money wasangaga bakiri mu kazi. Saa mbiri (isaha zo kuba abantu bari mu rugo) zageze abantu bigaragara ko bakigendagenda.

Saa kumi n’imwe na mirongo itanu umurongo i Kanombe wari muremure abanyeshuri batangira gutega imodoka yose babonye

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko ingamba zafashwe zashoboraga kugera ku rwego rwo gushyiraho Guma mu Rugo ya burundu, bitewe n’ubukana bwa Coronavirus muri iyi minsi.

Yagize ati “Ikintu abantu bagomba gutekereza bakamenya ni uko, dukurikije uko icyorezo giteye, n’uko twagiye tubana nacyo, n’ahandi mu bindi bihugu uko byagiye bigenda, ubusanzwe icyiciro twari tugezemo cyari icyo kuguma mu rugo mu buryo bwa burundu. Ibi byemezo byafashwe kubera ko nta bwo twari guhagarika ubuzima bwa burundu ku Banyarwanda, twasanze atari wo mwanya ufatika kuko hari ibindi byahungabana, ni ukuvuga imibereho y’abantu”.

Yavuze ko izi ngamba nshya zigamije gutuma abantu bakomeza gukora imirimo y’ibanze bityo ubukungu bwabo ntibuhungabane cyane.

Yagize ati:“ibi rero ni ukugira ngo tugabanye, twoye kujya muri Guma mu Rugo ya burundu, nibura abantu bashobore gukora imirimo y’ibanze igihe gishoboka, banirinda [ubundi hakarebwa] uburyo indwara igenda yiyongera cyangwa se igabanyuka bishingiye ku buryo abantu babigira ibyabo, bakabiha agaciro”.

Mu Kamenge bamwe mu bacuruzi bakinze bahagarara imbere y’aho bakorera

Mu Kajagari ugana ku biro by’Umurenge wa Nyarugunga abacuruzi bakingiye igihe

Mu Kajagari ka kabiri bakingiye igihe

Aha abacuruzi bakinze bahita bataha

Inzu z’ubucuruzi ahazwi nko kwa Habyarimana zakinze hakiri kare

Imbere y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bakinze hasigara hakora Pharmacies

I Kanombe ahazwi nko mu Kajagari abacuruzi bakingiye igihe

Hari aho batahise bakinga ariko babonye ubuyobozi ariko barahanwa

Amaduka y’ahazwi nko ku Gasaraba yakingiye igihe

 

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.