25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Biyitiriraga Polisi bakizeza abantu kubaha Perimi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 31-07-2020 saa 16:51:17
Abagabo batatu barakekwaho kwiyitirira inzego zishinzwe umutekano

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bakekwaho ubutekamutwe no kwiyitirira icyo batari cyo.

Abagabo bose nta n’umwe wemera ko ibivugwa n’uwo bashatse guha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga byo mu rwego rwa B ndetse nta n’icyo batangarije itangazamakuru.

Sewabeza Anastase watekewe umutwe bikarangira amafaranga ibihumbi 350 yasabwaga kugira ngo bamuhe perimi atayatanze, asobanura uko yatekewe umutwe.

Ati: “Nabahaye nimero yanjye y’indangamuntu n’iya telefoni duhuriye i Nyamirambo, barangije barandekararira mbona ubutumwa bugufi buvuye ku Irembo”.

Ahamya ko nta mafaranga yari yakabahaye akavuga icyatumye akeka ko ari abatekamutwe.

Ati: “Icyambwiye ko ari ibisambo nuko njye mfite perimi kandi bashakaga kumpa perimi, bakanyereka ko natsinze nshaka uruhushya rwa B kandi mfite kategori eshanu, mpita ntangira inzira zo gutangira amakuru ku gihe”.

Avuga ko uwiyitaga ko ari umupolisi yamusanze ku Muhima  aho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikorera ariko nta mwambaro wa polisi yari yambaye.

Asaba abantu ko bagomba kuba maso kuko hanze aha hari abatekamutwe benshi ko iyo atagira ubushishozi aba yarahise atanga ayo mafaranga yasabwaga.

Umuvugizi wa Polisi CP J.B Kabera avuga ko aba bagabo bakurikiranyweho ubutekamutwe.

Ati: “Ni kenshi twerekana abakora ibyaha by’ubutekamutwe, bakiyitirira ibyo batari byo, bagashaka kwiba abaturage biyita abapolisi ndetse n’uwo bashatse kwiba amafaranga ibihumbi maganatatu mirongo itanu (350,000frs) arabyivugira”.

CP Kabera avuga ko biyita ko batanga serivisi z’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, ko bakoresha ibizamini. Akagaragaza ko hari ikibazo cy’abantu bakeya bakigwa muri uyu mutego.

Ati: “Umuntu akaza akakubeshya ngo urazana ibihumbi 350 kugira ngo ubone perimi, perimi igura ibihumbi 50 ni cyo giciro Leta yashyizeho. Ukora ibizami ugatsinda ukabona perimi yawe ariko se utanga ibihumbi 350 biguze perimi zirindwi ngo bigende bite?”

Polisi y’Igihugu irashishikariza Abanyarwanda ko bagomba gushishoza bakumva ko bagize ingingimira, bakabaza polisi kuko uko serivisi zitangwa, uko ibizami bikoreshwa n’uburyo perimi birazwi.

Abagabo batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ubutekamutwe, barashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha bakorerwe dosiye. Ibyaha bakekwaho bibahamye bahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.