Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kigali: Bagaragaje icyafasha abakobwa kwirinda inda zitateganijwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 08-09-2020 saa 16:57:21
Aissa Cyiza avuga ko abananiwe kwirinda inda zitateganijwe ko bakoresha agakingirizo (Foto Kayitare J.P)

Bamwe mu bakobwa batuye mu Mujyi wa Kigali bagaragaje icyafasha mu kwirinda gutwara inda zitateganijwe. Hari abavuga ko ikibazo kigihari ari ukudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere no kwizera ko nibaterwa inda ari bwo abahungu bahita babashaka.

Mu gushaka kumenya icyo urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, rutekereza ku kwirinda inda zitateganijwe, Imvaho Nshya yaganiriye n’abakobwa batandukanye, bahuriza ku ikoreshwa ry’agakingirizo kugira ngo hirindwe inda zitateganijwe.

Aissa Cyiza, agaragaza ko inda zitateganijwe abantu bakunze kuzibyara bitewe nuko baba batazi imibiri yabo, akabishingira ku bakobwa batazi igihe cyabo cyo gutwita bityo ngo niba bakoze imibonano mpuzabitsina n’umuhungu agatwara inda, yabimubwira akamubwira ngo “ibyo ntabyo narinzi wagombye kuba warabimenye”.

Ati: “Akenshi hari igihe biterwa no kutamenya umubiri wabo no kwibarira rimwe na rimwe bakaziterwa batabizi ko bari bari mu gihe cyo kuziterwa”.

Cyiza agaragaza ko hari urundi ruhande rw’abaterwa inda ku bushake bwabo, kubera gutekereza ko nibaziterwa bahita bashakwa.

Ku rundi ruhande, Cyiza avuga ko hari urubyiruko rutagishaka gukoresha agakingirizo kubera kumva ko ubwandu bwa virusi itera SIDA bwagabanutse.

Ati: “Hari abandi bavuga ngo umuhungu dukundana nimubwira gukoresha agakingirizo aragira ngo simwizeye ariko akibagirwa ko atari SIDA iza gusa kubera kudakoresha agakingirizo, akibagirwa ko n’inda utateganije ishobora kuba yazamo”.

Aburira abana b’abakobwa kuko ngo ari bo ingaruka zikunze kugaragaraho mu gihe abahungu badahari. Ati “Wishaka kumva ko umuhungu azagushaka kubera ko watwise, wishaka kumva ko wiyizi uzi n’umubiri wawe kurusha uko abandi bawumenya, ni byiza ko wakurikiza uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo”.

Umutesi Yvette utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri we avuga ko hakazwa uburere no kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere.

Ati: “Bijyanye n’igihe kigezweho, dukwiye kwumvisha abana ko inzira yo kwishora mu busambanyi bibangiriza ejo hazaza habo, kandi ko bibabuza kugera ku nzozi zabo”.

Umutesi Yvette avuga ko abakobwa bagombye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere

Akomeza agira ati: “Nabwira umwana kwifata. Ntabwo nakwereka umwana ko igishoboka cya mbere cyo kwirinda inda, ari ugukoresha agakingirizo. Ikindi umwana wasobanuriwe akanahabwa umwanya wo kuvuga ibyo atekereza, arabikurikiza”.

Bagwaneza Rwibutso Judith, avuga ko inda zitateganijwe ari umusaruro w’icyaha cyakozwe. Ati “Mu kwirinda inda zitateganijwe hakoreshejwe agakingirizo, mu rubyiruko numva atari cyo gisubizo k’ibanze.

Urubyiruko rukwiye kwirinda ikibinjiza mu bikorwa bivamo izo nda zitateganijwe, rukirinda ubusambanyi n’ ibishuko bishamikiye kuri bwo”.

Bagwaneza Judith, na we ashimangira ko kwirinda inda zitategajinwe umuti wabyo ari ugukoresha agakingirizo

Akomeza agaragaza ko ngo niba kwifata byanze, ugahitamo guta ubusugi cyangwa ubumanzi ntacyo uhombye, ko wakoresha agakingirizo kugira ngo ugabanye inda zitateganijwe mu muryango nyarwanda.

Umumararungu Aline utuye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri we ngo kwirinda inda zitateganijwe, umuti wabyo ni ugukoresha agakingirizo.

Ati: “Ukoresheje agakingirizo ntushobora gutwara inda utateganije”.

Imibare y’abangavu batewe inda Minisiteri y’Ubuzima yashoboye kumenya mu mwaka wa 2018, nuko akarere ka Nyagatare kari ku isonga mu kugira abakobwa batewe inda zitateganijwe.

Akarere ka Nyagatare kari gafite abana 1,465 batewe inda zitateguwe, akarere ka Gatsibo gafite abana 1,452, akarere ka Gasabo gafite abana 1,064, aka Kirehe gafite abana 1,055 mu gihe akarere ka Bugesera kari gafite abana 925 batewe inda zitateganijwe.

Mu mwaka wa 2018, mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, hagaragaye abakobwa babyariye iwabo 338. Ibi bisobanuye ko aba 338 batakoresheje agakingirizo mu gihe bakoraga imibonano mpuzabitsina.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.