20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Bafungiwe kugura insinga z’amashanyarazi zibwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 03-10-2020 saa 21:18:42
Abafatanywe insinga zibwe barasaba imbabazi bakemera ko bakoze amakosa yo kugura mu buryo bwa magendu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020 Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu bikekwa ko baguze insinga z’amashanyarazi n’izikoreshwa mu itumanaho rikoresha ikoranabuhanga zibwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi, avuga ko abakekwaho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo batazi abo baguriye insinga, akongeraho ko abaziba ubwabo na  bo bazafatwa.

Ati: “Aba bagabo bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo bakaba baraguze insinga z’umuriro n’iza internet zibwe. […] abenshi muri bo usanga batazi n’abo babiguriye. Gusa ababyiba na bo bazafatwa kandi bidatinze”.

Sindikubwabo Thierry, umwe mu bakekwaho avuga ko yagiye agura insinga ku batekinisiye n’abakomisiyoneri atazi ko ari ibyibano.

Ati: “Ngewe nagiye ngura izi nsinga mubona n’abantu bazaga bakambwira ngo bafite imari nkabishyura, sinari nzi ko ari ibyibano, ndishinja ikosa ry’uko ntigeze mbasaba inyemezabuguzi, mu gihe babinzaniraga”.

Uwamahoro Jean Claude na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kugura insinga z’amashanyarazi zibwe, yagize ati; “Ndasaba imbabazi z’uko naguze ibijurano kandi ndagira inama umuntu waba afite igitekerezo cyo kubigura ko atari ibintu byiza kandi nange ndabyicuza”.

Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwangiza ibikorwa remezo nikiramuka kibahamye, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu ariko kitarengeje itanu, n’ihazabu iri hagati ya miriyoni eshatu n’eshanu.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.