27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Abari bagiye mu ntara biteguye kubahiriza amabwiriza mashya

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 01-06-2020 saa 11:01:14
Meya Rubingisa Pudence aganiriza abari biteguye gutaha mu ntara (Foto Kayitare Jean Paul)

Nyuma y’amabwiriza mashya yatanzwe mu ijoro ryakeye yo kutarenga intara ndetse moto n’amagare bikaba bikibujijwe, hari abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazindukiye muri gare ya Nyabugogo biteguye gutaha, batungurwa no kumva ko amabwiriza yahindutse.

Imvaho Nshya yageze muri gare Nyabugogo saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine (06h40) isanga hari abazindutse bagiye gutega imodoka zibatwara mu ntara, batangaza ko bagiye gusubira mu rugo bagategereza amabwiriza mashya kandi bakirinda COVID_19.

Ntawuyirushintege Jean Bosco wari avuye i Masoro ataha mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yagize ati: “Kuba ntagiye birambangamiye cyane kuko narinizeye ko ntaha kandi nta n’aho gusubira ku buryo nasubirayo, urumva ko ari ikibazo gikomeye cyane. Ngiye gusubirayo ntegereze amabwiriza mashya”.

Nyiraminani Daria avuga ko yageze Nyabugogo hafi saa moya aturutse i Kami ajya mu karere ka Karongi, avuga ko byageze saa tanu z’ijoro arimo gupakira yiteguye gusubira mu ntara.

Ati “Saa tanu narimo gupakira ibyo ngomba kujyana kuko amakuru kuri Radio Rwanda yaragicaho bakivuga ko abantu twemerewe kugenda nta kibazo. Nyuma y’iyo saha ntabwo namenye uko ibintu byahindutse”.

Akomeza agira ati “Sindamenya igikurikiraho ariko ibyiza nuko twataha tukajya mu rugo tugategereza igihe andi mabwiriza azatangirwa, hanyuma tugasubira mu ntara”.

Iradukunda Jean de Dieu avuga ko iwabo ari mu karere ka Kirehe akaba yari atuye i Gikondo, yavuye ku ishuri abanza kunyura kwa se wabo amabwiriza yo kutarenga intara amufata akiri muri Kigali.

Impinduka zatangajwe mu gihe n’ivigo bitwara abagenzi byari byamaze kwitegura gusubira mu kihanda

Avuga ko yageze Nyabugogo akaba aribwo amenya ko amabwiriza yahindutse. Ati “Nahageze saa kumi n’imwe niteguye gutaha ariko ndabona byahindutse. Ndasaba ko batureka tugataha kuko byatubangamiye ariko nitudataha ndasubira mu rugo ntegereze ikindi gihe”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko hari abaturage bageze muri gare mu gitondo kare kubera ko batari bamenye amabwiriza mashya, barasobanurirwa barabyumva basubira mu ngo zabo.

Meya Rubingisa yagize ati “Abenshi bajyaga mu ntara y’Iburengerazuba Nyamasheke, Karongi ariko tubabwiye ko basubira mu ngo aho bari bacumbitse bakazaba bagenda nyuma kandi akarere ka Nyarugenge kagiye kubasubiza aho baturutse”.

Asaba ko abari babacumbiye bakomeza kwihangana bakabacumbikira kuko ngo ari abavandimwe babo kandi ko bakwihanga iminsi mike bakongera bagasubira aho bari bagiye kujya.

Mu bari bagiye gutaha mu ntara, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwabwiye Imvaho Nshya ko hari uwo bwabonye wari wararangije igihano ke agiye gutaha i Muhanga.

Ati “Akarere ka Nyarugenge karaba kamucumbikiye hanyuma inzira niziba nyabagendwa, azagende”.

Meya Rubingisa ashima ko mu Mujyi wa Kigali abaturage bitwaye neza bakumvira amabwiriza yo kutajya mu ntara mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya COVID_19.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.