25°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Abantu 2 bahitanywe na COVID-19 umunsi umwe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 18-09-2020 saa 20:51:40

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abantu babiri bishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ugera kuri 25. 

Abatangajwe uyu munsi bakurikiye undi watangajwe ku wa kane, umwe akaba yari afite imyaka 80 na ho mugezi we afite 29 bose ari bo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu munsi kandi hatangajwe n’abarwayi bashya 18 batahuwe mu bipimo  1,549 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 28 bakize neza.

Abarwayi bashya barimo 9 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu Mujyi wa Kigali, bane bo mu Karere ka Nyamagabe, abandi bane bo mu Karere ka Rubavu n’umwe wo muri Bugesera.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,845 bangana na 61% by’abantu 4,671 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,801 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 471,767 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zarahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 380.8 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 132.9 bakize n’abandi basaga ibihumbi 33.4 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 30.6 barimo abasaga  miriyoni 22.2 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 954.2.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.