17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda
Aba ni bamwe mu bana berekanye imideli

Kigali: Abana berekanye imideli bashimisha abantu

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 11-09-2018 saa 07:26:32

Mu birori bizwi ku izina rya Rwanda Cultural Fashion Show byabaye mu mpera z’icyumweru cyatambutse herekanwe imideli yo mu Rwanda   ndetse n’iyo hanze abana baba bamwe mu bamuritse imideli.

Aba ni bamwe mu bana berekanye imideli

Nubwo abo bana byagaragaraga ko ari bato nta bwo basobanyaga mu kwerekana imideli muri ibyo birori   byerekanwemo  n’imyambaro Abanyarwanda bo hambere bambaraga.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya  6 cyabereye ahazwi nko  muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali

Kabagire Christella usanzwe ari umunyamakuru kuri televiziyo y’u Rwanda ni  we wari uyoboye ibi birori.

Abo mu bihugu byo hanze bamuritse imideli ni abo muri Ghana, Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Nigeria.

Umuhanzi urimo kuzamuka Joel Ruti ari mu bataramiye abantu muri ibyo birori.

Uruganda rwo kwerekana imideli mu Rwanda ni rumwe mu zirimo gutera imbere umunsi ku munsi. Mu myaka yatambutse kwerekana   imideli mu Rwanda abantu bari batari babisonukirwa ariko bimaze kugaragara ko hari impinduka ikomeye.

TANGA IGITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *