19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kigali: Abakozi 26 ba RIB bashimiwe ko banze kwakira ruswa

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 10-07-2020 saa 11:43:09

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Nyakanga, ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bwahaye ishimwe abakozi 26 bagaragaje ubunyangamugayo banga kwakira ruswa, bagatuma abayibahaye bashyikirizwa ubutabera.

Ubuyobozi bwa RIB bwasabye abakozi b’urwo rwego ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, gufatira urugero rwiza kuri abo bakozi banze gushyira Igihugu mu kaga bimakaza ruswa n’igisa na cyo cyose.

Abo bakozi bashimiwe ku munsi wa nyuma w’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa gitegura Umunsi Nyafurika Wahariwe kurwanya ruswa uzizihizwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutabera Buboneye, Inkingi Ikomeye mu Kurwanya Ruswa.”

Ubuyobozi bwa RIB bwatangaje ko, nubwo umukozi atagomba gushimirwa kubera gukora inshingano ze uko bikwiye,  bwahisemo kubashimira kugira ngo bibere urugero n’abandi batagira ubutwari bwo kurwanya ruswa bafata abagerageza kuyibaha.

Abagenzacyaha bibukijwe ko ruswa itihanganirwa, bashishikarizwa gukomeza umurava wo kuyirwanya kugeza bibaye umuco mu bakozi bose ba RIB.

Bibukijwe ko itegeko rihana uwatanze n’uwakiriye ruswa, bityo uwirinze icyo cyaha aba yirinze n’ibihano byamugwirira adasize n’abafatanyacyaha be

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane, riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yashakaga gutanga, yatse cyangwa yakiriye.

Kugeza ubu urwo rwego rukorera mu Gihugu hose, aho kuri buri Sitasiyo ya Polisi haba hari umukozi wa RIB.

Ubuyobozi bw’urwo rwego bushimangira ko rugikeneye kongera abakozi mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abaturage, aho biteganyijwe ko umwaka wa 2020-2021 uzarangira abakozi ba RIB mu Gihugu bavuye kuri 900 bakagera ku 1100.

Biteganyijwe ko uwo mubare uzagenda wiyongera uko ubushobozi bubonetse ku buryo mu 2024, RIB izaba ifite abakozi hafi  1600.

Indi nkuru wasoma: 

RIB yazibye icyuho gikomeye mu butabera bw’u Rwanda

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.