27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Kigali: Abakora ingendo bijejwe gukemurirwa ikibazo cy’ubwiherero rusange

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 06-10-2019 saa 14:04:09
Aha ni Rwandex ahubatswe ubwiherero rusange bujyanye n'igihe bumwe mu burimo kubakwa mu Mujyi wa Kigali (Foto Regis M.)

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye urugamba rwo gukemura ikibazo cy’abaturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe no kutabona ubwiherero rusange bubafasha mu gihe bari mu ngendo, bateze imodoka cyangwa bari mu bindi bikorwa bitandukanye bavuye mu ngo zabo, bwizeza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari gahunda ihari ari uko ubwiherero bwaba bwashyizwe hose.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu Umutoni Gatsinzi Nadine, yatangarije Imvaho Nshya ko hateganyijwe ubwiherero 40 buzashyirwa ahantu hatandukanye mu mugi, ndetse urugero rwa bumwe mu bwarangiye buri mu Karere ka Kicukiro ahitwa Rwandex kandi mu gihe buzamara kwemezwa buzashyirwa ahantu hose.

Ati: “Hari ubundi bwiherero 71 buzubakwa n’abantu bafite sitasiyo za peterori, kuri ubu ubugera kuri 25 bwararangiye, ubundi 16 burimo kubakwa, hasigaye ubugera kuri 30 nabwo bugomba kubakwa.”

Umutoni asobanura ko abagomba kubukoresha bazajya batanga igiceri cya 100 kugira ngo bushobore gukorerwa isuku ndetse no guhemba abakozi bazajya babwitaho.

Munyakazi Léandre wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro avuga ko ikibazo cyo kubona aho umuntu yiherera mu gihe ari mu ngendo mu Mujyi wa Kigali gukomeye kuko bisaba kujya aho bacuruza haba mu kabari ukemera ukanywayo fanta kugira ngo ubone uko wiherera.

Agira ati: “Ibyo bikunze kuba ku bagabo cyane kuko iyo dukeneye ubwiherero ntabwo tubona, kera wasangaga twisunga ibiti n’inkuta z’amazu tukabyikingaho mu gihe tugiye kwihagarika ariko kwiherera mu buryo bukomeye byo ntabwo byapfaga kwemera”.

Akomeza agira ati: “Twaje kubicikaho aho ubuyobozi bw’umugi bushyiriyeho amabwiriza dutangira kuyoboka ubwiherero buri muri gare zitegerwamo imodoka cyangwa tukinyabya mu tubari tukemera tukahanywa n’agafanta bitari muri gahunda kugira ngo tuvemo twiherereye”.

Gusa uretse kuba abagabo babasha kwirwanaho bakoresheje ubwo buryo butari bwemewe n’ubundi bushoboka, Munyakazi avuga ko bidapfa korohera abagore n’abakobwa kuko kujya mu tubari bibatera isoni kandi bakaba bataniherera ku nzira nk’uko byakorwaga n’abagabo, ibyo rero agasanga bibangamye ari na yo mpamvu asaba ubuyobozi bw’umugi gushakira umuti icyo kibazo kuko kibangamiye benshi.

Uwamariya Solange na we utuye muri uwo murenge, atangaza ko hari hakwiye kugira igikorwa ngo abantu boroherezwe kubona ubwiherero rusange kuko by’umwihariko abagore iyo bahuye n’icyo kibazo usanga bajya mu ngo z’abantu gutira ubwiherero rimwe na rimwe bakanasanga ibipangu bifunze.

Ati: “Kuba twashyirirwaho ubwiherero rusange byadufasha cyane kuko ubu usanga duhangayikishijwe n’uburyo biri butugendekere mu gihe dutunguwe n’icyo kibazo mu nzira ari na yo mpamvu twafashe ikemezo cyo kuva mu rugo iwacu tubikemuye ugategereza kongera utashye cyangwa turi ku kazi aho dukorera”.

Ndayambaje Jean Marie Vianney akorera ubucuruzi muri Nyabugogo avuga ko ikibazo kiremereye cyo gukenera ubwiherero kiboneka mu gihe umuntu ateze imodoka ku byapa kuko hariho igihe bahamara iminota 40-50 bahagaze imodoka zitaraza icyo gihe ushatse ubwiherero akabura aho yerekeza.

Ati: “Gutega umwanya munini ku byapa nta n’ubwiherero ni byo ahanini usanga bikurura umwanda kuko iyo bigeze mu masaha y’umugoroba hariho ababura uko bifata bakaba bagana ku ruhande bakabikemura”.

Uretse gutega ku muhanda kandi n’abakorera ingendo muri uwo mugi bari mu birori nk’ubukwe bavuye mu ntara na bo ngo bahura cyane n’icyo kibazo bakanakinubira, akaba ari muri urwo rwego asaba ababishinzwe kugifatira ingamba bidatinze.

Ni kenshi ikibazo nk’iki cyakunze kugarukwaho n’ingeri zitandukanye z’abantu mu mirimo yabo by’umwihariko abashoferi, abubaka inyubako bagaragaza ko bava mu mirimo bagakora ingendo bajya gushakisha ubwiherero.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.