Kicukiro: Ikaze B&B Guest House ikurura benshi kubera serivisi nziza

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya 01-08-2018 saa 06:57:14
Amacumbi ya Ikaze B&B Guest House

Ubuyobozi bwa “Ikaze B&B Guest House” bwishimira ko bwatangiye kubona umusaruro wo gutanga serivisi nziza no kugira umwihariko mu kwakira abagana amacumbi yayo yashinzwe hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kurushaho kunoza urwego rwa serivisi.  

Amacumbi ya Ikaze B&B Guest House

Ikaze B&B Guest House ni amacumbi aherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Nyarugunga mu Mudugudu wa Kibaya, iruhande neza rw’umudugudu utuyemo abamugariye ku rugamba.

Iyo ugeze kuri aya macumbi wakiranwa urugwiro, ukumva uburyo hari amafu ndetse hatuje, bituma uhageze yifuza kuhaguma, byagera ku bashaka gusoma ibitabo, abafite raporo cyangwa ibitabo bandika  bikaba akarusho kuko hari n’isomero (Library).

Ubuyobozi bwa Ikaze B&B Guest House buvuga ko buha agaciro umushyitsi, akaryama neza, agahabwa n’igaburo rya mu gitondo (Bed and Breakfast), byose biba biri mu giciro k’icumbi.

Mu Ikaze B&B Guest House  bategura indyo Nyafurika n’andi mafunguro atekanywe ubuhanga azwi ku rwego mpuzamahanga.

Amafunguro yo mu Ikaze B&B Guest House aba ateguranywe ubuhanga

Mu gihe hari abazanywe n’indege cyangwa se bavuye  ku Kibuga k’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Ikaze B&B Guest House na bo iba yiteguye kubakirana  urugwiro no kubaha serivisi yihuse  kuko kuhagera ukoresha nibura iminota 7 n’imodoka.

Na none kandi abagana  serivisi z’Ibitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe n’abahakorera, abakorera mu gace kagenewe inganda i Masoro, abakorera ahazimukira MAGERWA ndetse no ku ruganda Inyange n’abandi bose bakenera amacumbi,  Ikaze B&B Guest House irabizeza ko  amacumbi ifite yujuje  ibisabwa, uyagannye agubwa neza.

Abakeneye kuharuhukira bagubwa neza

Mu Ikaze B&B Guest House bakira komande z’abantu bashaka kuhizihiriza iminsi mikuru inyuranye, bagatekerwa ndetse bagahabwa ibyo kunywa.  Nta muntu n’umwe uhejwe.

Hamwe mu hakirirwa abagana Ikaze B&B Guest House

Ubuyobozi bw’ iyi Guest House yashinzwe n’umugore buboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda idahwema gushyigikira abikorera mu gushora imari mu Rwanda n’uburyo boroherezwa mu mikorere n’inama nziza bahabwa kuko bituma bigirira ikizere bikabatera imbaraga zo gukora.

Bukanayishimira ko yahaye agaciro umugore kuko iyo ateye imbere, umuryango wose utera imbere bigakwira igihugu cyose.

Umwanditsi:

RUTAYISIRE EMILE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.